HUYE: Abagera kuri 832 bahuriye mu itorero ry’Inkomezamihigo

Guhera tariki ya 15 Kamena 2016 mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe itorero ry’urubyiruko rw’inkomezamihigo rigamije gufasha urubyiruko gukomeza kwishakamo ibisubizo.

Iri torero rifite insanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko Duharanire Kwigira Twihute mu Iterambere”

Umuhango wo gufungura iri torero wabereye muri kaminuza y’u Rwanda-Ishamirya Huye aho iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 832 mu rwego rwo gutozwa gushaka ibisubizo kubibazo byugarije bamwe mu rubyiruko.

Icyikiro cya mbere cy’iri torero rizamara ibyumweru bibiri cyitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu Mujyi wa Kigali, Intara y’iburasirazuba n’iy’amajyaruguru.

Atangiza iri torero ku mugaragaro, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Rose Mary Mbabazi yavuze ko urubyiruko ari bo mbaraga z’ Igihugu abasaba gukora cyane kugira ngo bagere ku cyerekezo Igihugu cyihaye barangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda wo gukunda igihugu


Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Rose Mary Mbabazi

Rugemintwaza Jean Nepomusecene ,komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Itorero yavuze ko Itorero ari irerero, aho urubyiruko ruvoma indangagaciro z’umuco nyarwanda mu kugera ku iterambere.

Itorero ni gahunda Leta y’u Rwanda yihaye igamije kwigisha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda hagamijwe gusigasira umuco w’abanyarwanda wo gukunda igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo