Gusingiza intwari z’u Rwanda bikwiriye ni ukurinda ibyiza tuzikesha -Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yavuze ko abanyarwanda bagomba kuzirikana intwari kubera ibyiza zagejeje ku Rwanda ariko kandi bagafata ingamba zo kurinda ibyo zagejeje ku Rwanda no guharanira kubyongera.

Ibi Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Mutarama 2017 mu gitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda cyabereye muri Petit Stade, mu rwego two kwizihiza Umunsi w’Intwari wizihizwa tariki 01 Gashyantare buri mwaka.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko abanyarwanda basingiza intwari kubera ibyiza zabagejejeho avuga ko ari inshingo za buri munyarwanda gusingiza izo ntwari ashingiye ku kuba zarakoze ibikorwa bihebuje.

Yagize ati: “Intwari dusingiza kandi twibuka ni iz’u Rwanda rwagize kuva rwahangwa ndetse n’iza vuba, ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi, Gusingiza izi Ntwari ni ngombwa. Ni inshingano. Tugomba gushimira Intwari z’ingeri zose zakoze ibikorwa bihebuje.”

Yavuze ko umunsi w’intwari mu Rwanda wibutsa abanyarwanda ko bagomba kuzirikana ubutwari bw’abasirikare bahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi kubera ubwitange bwabo mu kubohora igihugu.

Ati: “By’umwihariko, uyu munsi mukuru udufasha kurushaho kuzirikana no gushima ubutwari bw’abasirikari bahoze ari aba FPR Inkotanyi, Nimumfashe tuzishimire, ku isonga dushimire Perezida Kagame wari uziyoboye, ubungubu akaba ariwe uyoboye u Rwanda."

Yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo kwigira ku butwari bwaranze urubyiruko rw’Inyange rwabashije kugaragaza ubutwari rukiri ruto, yasabye kandi urubyiruko kurinda ibyo izo ntwari zagejeje ku Rwanda kandi bagaharanira kubyongera.

Ati: “Urubyiruko rw’i Nyange rwabaye Intwari rukiri ruto ruzababere urugero. Mboneyeho n’umwanya wo gushimira abo turi kumwe aha. Gusingiza Intwari z’u Rwanda bikwiriye ni ukwiyemeza gukomeza kurinda ibyiza tuzikesha no gufata ingamba zo kubyongera.”

Umunsi w’intwari wizihizwa buri mwaka mu Rwanda ku itariki ya mbere Gashyantare. Kuri iyi nshuro ya 23,, uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari ni uuhitamo ibitubereye”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo