Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Green Party yakuriwe inzira ku murima ku itegeko ry’amatora,amaso iyahanga inkiko

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Green Party yakuriwe inzira ku murima ku itegeko ry’amatora,amaso iyahanga inkiko

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party) ryakuriwe inzira ku murima ku busabe ryari ryoherereje Minisitiri w’Intebe rimusaba kuvugurura Itegeko rigenga amatora n’imitwe ya politiki.

Green Party mubyo yari yasabye harimo kugabanya amajwi asabwa ngo umuntu cyangwa ishyaka ryiyamamaje binjire mu Nteko Ishinga Amategeko, gukomorera amashyaka ya politiki guhabwa inkunga mvamahanga, guha amashyaka amafaranga ayafasha mu kwiyamamaza mbere, kubuza abayobozi b’inzego z’ibanze guhagararira amashyaka n’ibindi.

Mu gisubizo iri shyaka rivuga ko ryahawe tariki ya 31 Kanama 2016,ngo ibyo ryasabye byanzwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB).

RGB ngo yavuze ko amategeko agenga amashyaka n’amatora mbere yo gushyirwaho habanje kubaho ibiganiro humvwa ibitekerezo bitandukanye mu mashyaka n’abandi bireba, bikemezwa bityo.Kongera kubihindura ngo byasaba ko hongera gukorwa isesengura kandi bigakorwa n’iyi mitwe ya politiki n’abandi, baramuka babyemeje bigakorwa.

Ikindi ngo nta kuri kugaragara ko uburyo Green Party isabira ko buhindurwa bugize icyo bubangamiye, bityo ngo bisaba ibimenyetso bigaragara bituma ishyaka risaba ko bihinduka.Kuri RGB, ngo ibyo Green Party yasabye ntaho bitaniye n’ibitekerezo by’umuntu ku giti cye.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Frank Habineza uyobora iryo shyaka, ngo ibisubizo bahawe byabababaje.

Yavuze ko ibyo basabwa byakozwe kera mbere y’uko ishyaka ryemerwa, avuga ko ahubwo itegeko rigenga amatora ridashyigikira demokarasi mu Rwanda.

Ati “Iyi niyo mpamvu ishyaka ryavutse, kubera ko amategeko agenga amatora yashyizweho adashyigikira demokarasi mu Rwanda, ahubwo ashyigikira uburyo bw’iterambere ry’ishyaka rimwe.”

Green Party ivuga ko izakomeza kuganira n’andi mashyaka ari muri forumu, ariko ngo bagiye no kubaza abanyamategeko b’ishyaka niba batatanga ikirego.

Muri Gashyantare uyu mwaka Green Party yagiye mu Nteko Ishinga Amategeko gusaba ko itegeko rigenga amatora ryahinduka, ariko basubizwa ko nta bubasha babifitiye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza