Green Party ntirabona inguzanyo, amashyaka ashyigikiye Kagame ngo yabongereye amajwi

Frank Habineza, umuyobozi akaba n’umukandida w’ishyaka Green Party mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri Kanama uyu mwaka, aravuga ko ishyaka rye ritaciwe intege no kuba hari amashyaka ashyigikiye Paul Kagame ahubwo ngo na bo babyungukiyemo kuko hari abarwanashyaka bo muri ayo mashyaka batishimiye icyo cyemezo bazatora umukandida wa Green Party.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na MAKURUKI kuri uyu wa 06 Kamena 2017 nyuma y’iminsi mike ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza (PSD) ndetse n’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) atangaje ku mugaragaro ko atanze Paul Kagame wo muri FPR nk’umukandida wayo mu matora ya Perezida.

Ibi Frank Habineza avuga ko bitatunguranye ngo kuko nubundi ayo mashyaka yari yashyigikiye ko ingingo yo mu Itegeko nshinga yabuzaga Paul Kagame kongera kwiyamamaza ihinduka.

Ati: “Barabyivugiye ko babona nta wundi munyarwanda washobora kuyobora kino gihugu uretse Perezida Kagame, ubwo nta mukandida bafite, ni ukuvuga ngo icyo bakoze ni ukuzuza ibyo bari bavuze cya gihe, barabivuze ko nta bushobozi bafite, ariko twebwe turabufite.”

Frank Habineza avuga ko nubwo aya mashyaka ashyigikiye Paul Kagame, ngo bizeye ko muri yo hari abarwanashyaka bayo batishimiye ko Itegeko Nshinga rihinduka bityo bibaha icyizere ko abo batabyishimiye bazatora umukandida wa Green Party.

Avuga ko hari aberekanye ko bashyigikiye ibyemezo by’ayo mashyaka kuko nta bushobozi bwo kubivuguruza bari bafite ariko ngo mu matora bazaba bafite uburenganzira bwo gutora umukandida wa Green Party.

Yagize ati: “Natwe byatwongereye imbaraga, kubera ko abantu bari kuzatora ayo mashyaka ntibakiyatoye bazatora twebwe, turabyizeye kuko twizeye ko bamwe muri bo batishimiye cyane cyane ibijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga. Barahari ariko bakomeje kugendera kuri gahunda y’ishyaka ...ubu noneho rero bafite uburenganzira bwo kudutora, ubwo rero ni ukuvuga ngo amajwi yacu yiyongereye”

Ibijyanye n’inguzanyo ya banki izafasha Green Party kwiyamamaza bigeze he?

Muri werurwe uyu mwaka, Green Party yatangarije MAKURUKI ko mu nzira bateganya gukoresha bashakisha amafaranga azabafasha kubona ingengo y’imari ya Miliyari ebyiri z’amanyarwanda harimo no kwaka inguzanyo muri banki.

Twabajije Frank Habineza niba iyi nguzanyo barayibonye avuga ko kugeza uyu munsi batarayibona ariko avuga ko bakiri muri gahunda yo kuyisaba akaba ngo yizeye ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira baramaze kubona amafaranga yose bifuza.

Yagize ati: “Icyo twavuga ni uko tukiri mu nzira zo gukusanya imisanzu kandi turumva yuko tugenda dutera intambwe, turacyakusanya amafaranga yacu bwite tugishakisha, gusa n’iby’inguzanyo na byo dufite abari kubyigaho ariko twashyize imbaraga cyane ku mu mafaranga yacu bwite. Kwiyamamaza bizatangira itariki 14 Nyakanga, turizera ko kuno kwezi kuzajya kurangira, icyo gihe kikagera tumeze neza.”

Yavuze ko kugeza ubu muri buri karere uretse Nyarugenge, ishyaka ayoboye rimaze gushyiraho inzego zose z’abazarihagararira mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse ko ibyangombwa umukandida w’ishyaka asabwa bamaze kubibona ku kigero cya 99% .

Inkuru bijyanye: Green Party irateganya gusaba inguzanyo muri Banki izayifasha kwiyamamaza

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo