Gereza ya Gasabo yafunzwe, abari bayifungiyemo bose bimuwe

Gereza ya Gasabo yamaze gufungwa burundu.

RCS yatangaje ko Gereza ya Gasabo yafunzwe ndetse ko imfungwa n’abagororwa 82 bari bayisigayemo bamaze kwimurirwa muri gereza ya Nyarugenge yubatsi i Mageragere.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) CIP Hillary Sengabo yatangaje ko abagororwa bari bafungiye muri iyi gereza bagiye bimurwa mu byiciro ndetse ko kuri uyu wa 04 Kamena 2017, abandi 82 bari bayisigayemo bamaze kwimurirwa muri gereza nshya ya Nyarugenge iherereye mu murenge wa Mageragere.

Mu byatumye iyi gereza ifungwa harimo kuba yari yubatse mu mujyi hagati akavuga ko basanze ari byiza ko abagororwa n’imfungwa bari bayirimo bimurirwa muri gereza nshya ya Nyarugenge kuko yo inujuje ibyangombwa by’ingenzi nkenerwa ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa.

Iyi gereza ya Gasabo ku itariki 31 Werurwe yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikurikirwa n’imyigaragambyo y’abagororwa bari hagati ya 30 na 50 aho bateraga amabuye hanze ya gereza ku mpamvu zavuzwe ko ari uko bari batarahabwa ibyabo byangirikiye muri iyo nkongi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston yashimiye RCS kuba ibashije guhigura umuhigo yahize wo kwimura abagororwa bari bafunguye mu magereza ashaje n’atujuje ibyangombwa nkenerwa.

Gereza nshya yubatse i Mageragere ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa bagera ku bihumbi umunani. Iyi gereza yubatswe hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abagororwa mu gereza yo mu Rwanda,umwanda ndetse no kunoza umutekano wabo kuko yubatse munsi y’agasozi ndetse ikaba ifite n’urukuta rwa metero umunani z’uburebure.

Muri iyo gereza abagororwa bazajya babona ibibuga by’umupira w’amaguru n’uw’intoki, ndetse n’aho gusengera hisanzuye kandi bazajya babasha kubona umwuka uhagije wo guhumeka ugereranyije n’aho bari bari.

Ikibanza gereza ya Gasabo yari irimo ngo Leta izagikoreraho indi mirimo kuko nubundi ni icyayo.


Imodoka za RCS ni zo zimuye abagororwa bari bari muri gereza ya Gasabo.

Abari muri gereza ya Gasabo bazanywe muri iyi ya Nyarugenge

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo