Gasabo: Barasaba ko n’amatungo ashyirirwaho ‘Mituweli’ nkuko ku bantu bimeze

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, yavuze ko kimwe mu bitekerezo igihugu cyazashyirwa mu mirongo migari y’imyaka irindwi iri imbere ari ukwiga uburyo hashyirwaho ubwisungane mu kwivuza ku matungo yaba amaremare cyangwa amagufi. Ibi kandi abisangiye na bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo.

Ibi byaturutse mu gitekerezo cy’umwe mu banyamuryango b’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, ubwo yari ahawe ijambo ngo asobanure ibyo yifuza byazashyirwa muri porogaramu politiki y’imyaka irindwi itegurwa ishingiye kuri Mirongo migari Umuryango FRP-Inkotanyi uzagenderwaho mu myaka irindwi izatangirana na manda itaha, umukandaida wabo naramuka atsinze amatora.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa, yahaye umugisha iki gitekerezo maze avuga ko ari cyiza.

Yagize ati “Niba ubwisungane bw’abantu bwaratunganye, ubw’amatungo nabwo burashoboka.Ni ubwisungane magirirane bwatuma ya gahunda yacu ya Girinka ishoboka.Igituma inanirana hamwe na hamwe nuko duha umuntu akirwanaho akaza kugeraho wenda ubumenyi buke n’ubushobozi bikavanga ugasanga biranze”.

Rwamurangwa yahise avuga ko baheruka gukora ibarura ry’inka mu karere ka Gasabo bagasanga mu nka ibihumbi bitatu, izigera muri Magana atatu(300) ngo zarapfuye.Aha avuga ko byatuma nta nka zishobora gupfa kubera ubukene bwa ba nyirazo cyangwa ubumenyi buke bwo kudashobora kuzivuza.

Yagize ati “Hari ubwo bwisungane bwo kuvura amatungo na wa muntu ufite ubumenyi buke cyangwa atishoboye, yatanga duke n’undi agatanga duke nkuko tubibona muri mituweli y’abantu.Iki kintu wenda mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ngari twazareba niba byazakunda…Niba iby’abantu bikunda njye sinumva impamvu iby’amatungo byananirana”.

Ubusanzwe buri munyamuryango wa Mituweli y’abantu atanga umusanzu buri mwaka. Ingano yawo n’uburyo utangwa bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubwisungane mu kwivuza mu nshingano ze bagendeye ku byiciro by’ubudehe.

Muri Gahunda y’imyaka irindwi iri gusozwa muri Gahunda ya Girinka hari hateganyijwe ko inka zizatangwa zizava kuri 116,261 zigere 350,000 ndetse hakabaho kunoza gahunda n’uburyo bwo kuzihererekanya(kuziturira) kugira ngo zigere ku miryango yose izikeneye bityo zifashe kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Iyi Gahunda ishimirwa byinshi muri iyi myaka nubwo yanagiye ivugwamo ibibazo byinshi birimo kuba bamwe mu bagenerwabikorwa ba Girinka badafite ubushobozi bwo kuzitaho, abazinyereza ndetse n’imyitwarire mibi y’abashinzwe kuzivura.

Mu bindi bitekerezo byemejwe muri iyi Nteko rusange ya FPR-Inkotanyi harimo guhanga imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku murage ndangamateka na ndangamuco no kubyaza umusaruro ikiyaga cya Muhazi, kubaka amacumbi ahendutse n’ingamba zo kugabanya ibiciro by’ubukungu, kongera ibikorwa remezo n’ibindi.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo