Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Gasabo: FPR yungutse abanyamuryango 400 bashya

Yanditswe

kuya

Gasabo: FPR yungutse abanyamuryango 400 bashya

Akagari ka Kagugu kungutse abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi 400 biyongera ku basaga 12,300 babari basanzwe.

Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena nibwo inteko rusange y’umuryango wa FPR-
Inkotanyi mu Kagari ka Kagugu yateranye habaho kurahiza abanyamuryango bashya 400.

Ni muhango waranzwe na murale ndetse no kuvuga ku byagezweho n’abanyamuryango bo mu midugudu 9 igize Akagari ka Kagugu birimo ibikorwa remezo, umutekano, ubukungo n’ibindi.

Solange Mubaraka ushinzwe ubukangurambaga mu muryango wa FPR mu Karere ka Gasabo wari umushyitsi mukuru ari nawe wayoboye umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya, yagarutse ku mahame agenga umuryango wa FPR ndetse anavuga imigabo n’imigambi bya FPR.

Yavuze kuri demokarasi n’umutekano biranga u Rwanda bigaragazwa no kuba byararenze urwego rw’u Rwanda aho Ingabo na Polisi bacunga umutekano mu bindi bihugu.

Kamuzinzi yagaragaje ibikorwa binyuranye byagezweho babigizemo uruhare. Mubyo yagarutseho harimo kuba baratangije gahunda y’igiceri (igiceri Program) aho byibuza buri munyamuryango yizigama igiceri cya 100 buri munsi akabasha kumuteza imbere ku buryo bufatika.

Yagarutse ku nyubako polisi ikoreramo Mu murenge wa Kinyinya,gukangurira abanyamuryango gukoresha Gaz bakava kumashyiga ya gakondo. Ikindi bishimira bagezeho ni ikijyanye no gufata amazi y’imvura ku batuye ako kagari mu rwego rwo kwirinda gusenyera abaturanyi.

Ku bindi bikorwa yagarutse harimo umuhanda Kagugu-Rufigiza ureshya n’ibirometero 14 wuzuye batanze asaga miliyoni esheshatu n’bihumbi magana atanu y’u Rwanda (6,500,000frw)

Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi Abanyamuryango ba FPR bo muri aka kagari bagize uruhare mu gutegura ahazajya habera ibiganiro bakanagira uruhare mu gutanga ibiganiro.


Mme Kamuzinzi Solange Mubaraka ushinzwe ubukangurambaga mu muryango wa FPR mu Karere ka Gasabo





Ibirori byatangijwe no gucinya akadiho




Abayobozi batandukanye bumuryango wa FPR bari bitabiriye uyu muhango



Abanyamuryango bari biteguye kwakira abandi bashya

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza