Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Abaturage si ukubafata neza gusa, nabo bagomba kugira ijambo - Prof Shyaka

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abaturage si ukubafata neza gusa, nabo bagomba kugira ijambo - Prof Shyaka

Prof Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru wa RGB

Kuri uyu wa 10 Kanama 2016 ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi ku rwego rw’igihugu, umunsi wabereye mu karere ka Gakenke, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa kuko bikiri ku kigero cyo hasi.

Uyu munsi kandi wanahuriranye n’igikorwa cyo gutangiza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke nabyo biri mu bigaragaza ukwegereza abaturage ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yagaragaje ko abaturage b’akarere ayoboye begerejwe ubuyobozi nta muturage ugisiragira ajya kuri karere ashaka serivisi zitandukanye, byanakuye abanyagakenke benshi mu bukene.

Ibyavuzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke byanashimangiwe n’abaturage baho bemeza ko begerejwe ubuyobozi bitewe n’uko abaturage ngo serivisi zitandukanye bazibona bitabasabye gisiragira ngo bakore urugendo rurerure.

Kurubone Felecien yagize ati “Ubuyobozi bwaratwegereye tujya ku kagari tukabona ibyangombwa, wajya ku murenge nabwo bakabiguha, ntugisiragira kuri komini.”

Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase yongeye kwibutsa abanyarwanda ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage ishingiye ku baturage n’ubundi, bityo bakaba bagomba kuyiboneramo imibereho myiza.

Prof Shayaka Anastase kandi yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko kwegereza abaturage ubuyobozi bitavuze kubaha serivisi zibegereye gusa ariko kandi ngo ni na ngombwa ko nabo bagira uruhare mu bibakorerwa, ibintu bisa n’ibyananiye bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Nk’uko umuyobozi w’akarere yabivuze, ari ugufata abaturage neza, ari ukubaha serivisi nziza, ariko abaturage si ukubafata neza gusa nabo bagomba kugira ijambo iryo jambo rigomba kugaragarira mu kugira uruhare mu bibakorerwa, kugira uruhare mu kubumbatura umutekano wabo, kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere…”

Guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa biracyari hasi cyane kuko imibare igaragaza ko Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa biri ku kigero cya 51%, uburyo abanyarwanda bavuga ko bagira uruhare mu mihigo biri hasi ya 50%, abaturage bagize uruhare mu igenamigambi ry’akarere bo bari hasi ya 30%.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza