FPR Inkotanyi twumva PL tubafitiye umwenda-Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara wari uhagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi muri kongere idasanzwe y’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) yavuze ko bafitiye umwenda iri shyaka kubera uburyo babanye neza mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo.

Tito yabivuze kuri iki Cyumweru ubwo ishyaka PL ryemezaga ko Paul Kagame ari we uzarihagararira mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki ya 3 na 4 Kanama uyu mwaka.

Yavuze ko mu myaka 26 ishyaka PL rimaze, babanye neza kandi bafatanya kubaka igihugu, kubw’ibyo ngo babafitiye umwenda n’ishimwe bazahora bazirikana.

Yagize ati “Twumva tubafitiye umwenda.Twasangiye akabisi n’agahiye kugirango twubake iki gihugu cyacu.Natumwe n’umuryango FPR, ntumwa na Perezida, Chairman wacu kugira ngo tuze muri iyi kongere twifatanye namwe.FPR nta kizatuma itabashimira igikorwa cyose twafatanyije mu kubohora iki gihugu cyacu, nta gihe FPR izibagirwa ko abayoboke banyu batanze amaraso yabo mu kubohora iki gihugu, mbere na mbere dufatanya ku rugamba, ariko ni ubwa kabiri, amaraso y’inzirakarengane zazize Jenoside, abenshi ni aba PL.Ibyo ntabwo tuzabyibagirwa.

Bamwe mu banyapolitiki bari bakomeye ba PL bishwe muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Ndasingwa Landouard, Kameya Andre, Kabageni Venantie, Niyoyita Andre, Rutaremara Jean de la Croix na Kayiranga Charles.

Senateri Tito yongeyeho ko hari nubwo bamwe mu bayoboke ba FPR bageraga ubwo bateshuka, nyamara aba PL bagakomeza gushikama.

Ati “Ntituzibagirwa ko twanafatanyije kucyubaka , umusingi wo kubaka iki gihugu twawushyiriyeho hamwe mu nama zo mu Rugwiro n’ahandi,ntabwo mwigeze muteshuka, ndetse rimwe na rimwe wenda wasangaga abayoboke bacu aribo bateshuka ariko aba PL nimwe mwari muzi aho muvuye , nimwe mwifuzaga amahoro kurusha abandi bose kuko mwari muzi ko abantu banyu benshi bari babaye inzirakarengane. Uwo musingi turiho twubakiraho tuwukesha mwebwe”

Ishyaka PL ni rimwe mu mashya mu mwaka wa 2015 yashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa Perezida Kagame akabasha kongera kwiyamamaza.

Tito yavuze ko nabyo babibashimira. Ati “N’ejobundi aha ngaha igihe abanyarwanda bifuzaga ko Itegeko Nshinga rihinduka, twarabarebaga burya tugira amaso, aba PL nimwe mwari imbere y’abandi kubibona, ndetse icyo gihe ugasanga RPF twe dusigara inyuma ngo abantu bataza kuvuga ngo ahahaaa, ngo reba nibo babirimo ariko mwe mwarahagurutse murahagarara murabyerekana, muti iki gihugu umuntu twari dufite yakoze neza, turifuza o twakongera tukamwongerera manda.Ntabwo naje gukora champagne ariko ndavuga ibyo mwakoze…ibyo tubihorana ku mutima.

Ishyaka PL na PSD mu mpera z’icyumweru gishize yose yemeje Kagame Paul nk’umukandida wayo mu matora ya Perezida.Ishyaka FPR Inkotanyi akomokamo ryo ntiriremeza umukandida uzarihagararira ku rwego rw’igihugu.


Abayobozi ba PL

FPR Inkotanyi yari yohereje intumwa


Abarwanashyaka ba PL muri kongere idasanzwe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo