Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Me Evode Uwizeyimana ku bavuga nabi Leta ati ‘Urusaku rw’ibikeri ntirubuza inka kunywa amazi’

Yanditswe

kuya

Me Evode Uwizeyimana ku bavuga nabi Leta ati ‘Urusaku rw’ibikeri ntirubuza inka kunywa amazi’

Evode Uwizeyimana avuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, kidatinya kunengwa, gusa avuga ko abakinenga bagendeye ku mpuha ,ishyari n’urwango bazakomeza guterwa ishoti nk’ibisanzwe kuko ‘urusaku rw’ibikeri rutabuza inka kunywa amazi”.

Me Evode Uwizeyimana wari umuyobozi wungirije muri komisiyo yo kuvugurura amategeko, yahawe umwanya muri guverinoma agirwa Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Mu kiganiro kigufi twagiranye, twamubajije ku mahame ari mu Itegeko Nshinga agiye gushingwa akunda kunengwa na za Raporo mpuzamahanga harimo iryo kuba Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi, amashyaka menshi, ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu ariko imiryango myinshi n’abantu ku giti cyabo ntibabivugeho rumwe.

JPEG - 68.1 kb
Evode Uwizeyimana

Evode avuga ko u Rwanda rutanga abarunenga cyangwa abarugira inama ariko akavuga ko ibyo bazasanga ari inama bazicara bakareba ko hari icyakosorwa ariko nibasanga ari impuha zishingiye ku ishyari no kwanga u Rwanda bazazitera ishoti kuko urusaku rw’ibikeri rutabuza inka kunywa amazi.

Yagize ati “Ntabwo twanga abatunenga, ntabwo twanga inama, ariko nkunda kuvuga ngo ari inama zifite ireme tuzareba niba hari igikwiye gukosorwa. Nidusanga ibintu byabo ari ibintu bishingiye ku mpuha, kwanga u Rwanda, kuvuza induru ku ishyari cyangwa kumva ko wanga u Rwanda ukumva ko ugomba kubyandikaho uko wishakiye nakubwira ngo ‘Ntabwo urusaku rw’ibikeri rwabuza inka kunywa amazi”.

Avuga ko ushoye inka igiye kunywa amazi atakangwa n’ibikeri bisakuza mu gishanga, ngo amaraporo y’ibinyoma bazayaca amazi(kuyaha agaciro gake).

Ngo ntazatererana Kagame wamutekerejeho

Uwizeyimana avuga ko kugirwa Minisitiri ari ikintu kimwe mu bikomeye kimubayeho bwa mbere mu buzima ndetse akemeza ko atari ibintu bisanzwe kuko umuntu abibona gake mu buzima.

JPEG - 134.1 kb
Avuga ko atazatenguha uwamugiriye ikizere

Gusa yemeza ko Perezida Kagame iyo akugiriye icyizere bidasobanuye kugenda ngo wambare ikote wumve ko uri Minisitiri ahubwo aba aguhisemo ngo umufashe mu gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo akugirira icyizere ngo umufashe gukemura ibibazo by’iki gihugu, ntakugirira ikizere ngo ube ingwizamurongo.Nabivuze nkigaruka muri iki gihugu ko nzakoresha imbaraga n’ububasha bwanjye nkitanga ntizigamye ngo ntazatenguha Perezida wa Repubulika”.

Evode afite imyaka 46, afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters) International business law na International Law yakuye muri Université de Montréal ndetse akaba ari gukorera impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD).

Abanyarwanda bamumenye cyane ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC aho yakundaga kunenga amategeko, ibyemezo n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse akaba yari azwiho gukoresha amwe mu magambo akomeye cyane.

Akigera mu Rwanda mu mwaka wa 2014 yavuze ko aje gutanga umusanzu w’ubwenge afite mu kubaka igihugu ndetse ahakanira itangazamakuru ko atigeze anenga u Rwanda agamije inyungu za Politiki ahubwo ko yakoraga n’inzobere mu mategeko kandi avuga ko yabikuragamo agatubutse.

JPEG - 82.4 kb
Ni umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko.
JPEG - 68.5 kb
Avuga ko impuha zizakomeza guterwa ishoti nk’ibisanzwe

Amafoto:Perezidansi

@Eric Birori

IBITEKEREZO

  1. Banza ukore ibyo dukeneye the nkabanyarwanda, utaravuga byinshi kuko nabarwanye ninterahamwe, bageze ahobibagira icyo barwaniriye

  2. Banza ukore ibyo dukeneye the nkabanyarwanda, utaravuga byinshi kuko nabarwanye ninterahamwe, bageze ahobibagira icyo barwaniriye

  3. Banza ukore ibyo dukeneye the nkabanyarwanda, utaravuga byinshi kuko nabarwanye ninterahamwe, bageze ahobibagira icyo barwaniriye

  4. Yes yarabibonye ko urwo rusaku rutatubujije gutera imbere none nawe aje gutanga umusanzu. Nabandi nkawe bazaza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza