Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

U Burundi bushobora guhanirwa ibyemezo bikakaye buherutse gufatira u Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
U Burundi bushobora guhanirwa ibyemezo bikakaye buherutse gufatira u Rwanda

Hon Kidega (ibumoso) na Hon Bernard Makuza uyobora Sena y’u Rwanda (hagati) baganira ku bibazo bitandukanye

Inteko Ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, iravuga ko yanenze u Burundi ku cyemezo bwafashe cyo guhagarika ibikomoka ku buhinzi byinjiraga mu Rwanda ndetse n’icyo guhagarika imodoka zitwara abagenzi rusange ziva cyangwa zinjira mu Burundi zivuye mu Rwanda, ndetse yemeza ko igiye kubikoraho ubugenzuzi hagafatwa n’imyanzuro ishobora kuba ibihano.

Mu cyumweru gishize ni bwo Leta y’u Burundi ibinyujije kuri Visi Perezida wabwo wa kabiri Joseph Butore, yafashe umwanzuro wo guhagarika ibikomoka ku buhinzi byinjizwaga mu Rwanda ndetse inaburira abaturage cyangwa abayobozi bazarenga kuri iki cyemezo ko bazahura n’ibibazo.

Iki cyemezo kandi cyaje gikurikira icyo iki gihugu cyari giherutse gufata cyo guhagarika imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange haba iziva mu Rwanda cyangwa se izisohoka mu Burundi ziza mu Rwanda.

Ubwo kuri uyu wa 08 Kanama 2016 umuyobozi w’Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Hon Daniel Fred Kidega yaganiraga na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yuvuze ko bumvise icyo cyemezo u Burundi bwafatiye u Rwanda ariko ko bitari bikwiye.

Yagize ati “Twarabyumvise urujya n’uruza rw’abantu rwabangimiwe ku mupaka uhuza u Rwanda n’ u Burundi, mu bihugu byose uko ari 5 hagomba kuba urujya n’uruzwa rw’abantu, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi iyi ni nayo mpamvu twihuje.”

Hon Daniel Fred Kidega kandi yakomeje avuga ko EALA ifite komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ubucurizi bityo ngo ikaba igiye gukora iperereza ku cyihishe inyuma y’ifungwa ry’imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi ndetse ko bidatinze bazatangaza imyanzuro.

Yagize ati “Dufite komite ishinzwe Itumanaho, Ubucuruzi n’Ishoramari ishinzwe kureba ko byuharizwa, Inteko izagifata igikoreho iperereza, tubiboneho amakuru afatika, tubigeho impaka nyuma duhe imyanzuro abaminisitiri, ntigomba kwambura abaturage bwacu uburenganzira bwo guhahirana.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza avuga ko nta wakwishimira ibyo ihiguhu cy’u Burundi cyakoze gusa ngo habanza kwigisha kuko bishoboka ko n’u Burundi bubihomberamo kuruta uko u Rwanda ruhomba ariko ngo bukomeje no gutsimbarara ngo hari ibihano byafatwa biteganywa n’amategeko.

Yagize ati “Burya iyo abantu bari mu bibazo, hari ubwo ushobora no kubagira inama ukareba ko ikibafitiye akamaro bageraho bakumva ko ari cyo kibafitiye akamaro, ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu ushobora gusanga bufite akamaro cyane icyo gihugu kuruta uko byaba bifite u Rwanda akamaro.”

Yakomeje agira ati"Ibihano birafatwa ukagarurwa mu murongo, iyo ukomeje kwica amasezerano y’ibihugu byashyizeho umukono hari n’aho bigera ukaba utacyubahirije ibya ntarengwa cyangwa se byinshi ku buryo ibindi bihugu bibona ko utakiri muri uwo muryango ukaba wasaba gusezera cyangwa ugasezererwa."

Uretse ikibazo cy’u Burundi, Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza na Perezida wa EALA Daniel Fred Kidega baganiriye ku byerekaranye ubukangurambaga mu butaruge ku nyungu z’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, umutekano muke wo Burundi na Sudani y’Epfo n’uburyo uyu muryango wakwishakamo ibisubizo udashingiye ku nkunga z’abanyamahanga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza