Depite Mukayisenga arasezerwaho bwa nyuma

1

Depite Mukayisenga Francoise uherutse witabye Imana kuri uyu wa Gatatu arasezerwaho bwa nyuma mu muhango urabera mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mukayisenga witabye Imana mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe kuri uyu wa Mbere azize indwara, nyuma yo gusezerwaho mu Nteko Ishinga amategeko arashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Depite Mukayisenga w’imyaka 48 yari ahagarariye ishyaka FPR Inkotanyi, akomoka mu karere ka Rubavu , mu ntara y’Uburengerazuba.

Yize ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza y’abadiventisiti ya Afurika yo hagati.

Imirimo yakoze:

1992- 1994: Yabaye Umunyamabanga muri Minisiteri y’imari n’igenimigambi

1998 - 2001 : Yabaye umubitsi mu cyahoze ari Komini Rwerere

2001-2003 :Yabaye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’umugore mu cyahoze ari Akarere ka Cyanzarwe

2003 Kugeza ubu: Yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo