Depite Mukayisenga Francoise yitabye Imana

2

Depite Mukayisenga Francoise yitabye Imana kuri uyu wa Mbere mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe nkuko byatangajwe n’inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu itangazo yashize hanze.

Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko ibabajwe n’urwo rupfu kandi yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Depite Mukayisenga.

Depite Mukayisenga w’imyaka 48 yari ahagarariye ishyaka FPR Inkotanyi, akomoka mu karere ka Rubavu , mu ntara y’Uburengerazuba.

Yize ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza y’abadiventisiti ya Afurika yo hagati.

Imirimo yakoze:

1992- 1994: Yabaye Umunyamabanga muri Minisiteri y’imari n’igenimigambi

1998 - 2001 : Yabaye umubitsi mu cyahoze ari Komini Rwerere

2001-2003 :Yabaye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’umugore mu cyahoze ari Akarere ka Cyanzarwe

2003 Kugeza ubu: Yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda


Itangazo ryatanzwe n’inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo