Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

"Demukarasi ntabwo ari urukweto rumwe rwambarwa na buri wese" Hon Mukabalisa

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Visi Perezida wa mbere w’ishaka PL, Hon Donatille Mukabalisa

Visi Perezida wa mbere w’ishyaka riharanira ukwishyira, ukizana kwa buri muntu (PL), akaba na Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Hon Donatille Mukabalisa, avuga ko mu Rwanda hari demukarasi isesuye kandi ko demukarasi yo mu Rwanda idashobora kumera nk’iyo mu bindi bihugu bivuga ko mu Rwanda itahaba.

Raporo zitandukanye z’imiryango mpuzamahanga zikunze gusohoka zishinja u Rwanda kutubahiriza uburengenzira bwa muntu, ubwisanzure bw’itangazamakuru, urubuga rwa politiki ndetse n’amahame ya demukarasi.

Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PL Hon Donatille Mukabalisa avuga ko mu Rwanda hari demukalasi isesuye kandi ko demukarasi ari umwihariko wa buri igihugu bityo ko nta bihugu bishobora guhuza imyumvire kuri demukarasi.

Yagize ati “Demukarasi burya ntago ari urukweto rumwe rwambarwa na buri wese, hari abumva ko twayifata nk’uko muri ibyo bihugu bayifata, ariko demukarasi iterwa n’umwihariko wa buri gihugu. Njye rero navuga ko mu gihugu cyacu hari demukarasi isesuye, abantu barishyira bakizana, bagatanga ibitekerezo uko babyumva, umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kuri gahunda zimugenerwa, iyi ni demukarasi.”

Iyi demukarasi iri mu Rwanda Hon Mukabalisa Donatille yayishimangije uburyo abanyarwanda bisabiye ko Itegeko Nshinga ryo mu 2003 rivugururwa cyane cyane mu ngingo y’101 kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Hon Mukabalisa kandi yavuze ko abavuga ko imitwe ya politiki yo mu Rwanda nta bwisanzure ifite baba babeshya kandi ko kuba ishyaka ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi bidasobanuye ko bagomba guhangana ahubwo ko bagomba gukorera hamwe bakazumura igihugu kuko ari cyo bose baba baharanira.

Yagize ati “ Nta mutwe wa politiki n’umwe ushobora kwifuza gukora inama cyangwa se kwifuza gukora igikorwa iki n’iki ukurikije ibyo amategeko asaba ngo we kubikora babibuzwe. Ibyo rero by’abavuga ngo nta rubuga rwa politiki, ngo amashyaka atavuga rumwe n’ubitegetsi nta bwisanzure afite harya, ubundi ngo ntago tugomba kuvuga rumwe n’ubutegetsi biba bishatse kuvuga iki? Icyo dushaka twese ni ugushaka iterambere ry’igihugu tukaba dufite uburyo dutanga ibitekerezo kugira ngo tugere kuri cya cyerekezo twihaye nk’abanyarwanda. Dufite umwihariko nk’abanyarwanda kandi twiyemeje gukorera hamwe.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari imitwe ya politiki 11 yemewe n’amategeko, ishyaka rya FPR Inkotanyi rikaba ari ryo riri ku butegetsi kuva mu myaka 16 ishize, ndetse rikaba ryaragiye ritsinda andi mashyaka bari bahanganye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye inshuro ebyiri ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Mu mwaka 2015 ubwo abanyarwanda basabaga ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo Perezida Kagame yemererwe kwiyamamariza indi manda, amashyaka hafi ya yose nayo yavuze ko ibishyigikiye uretse ishyika rya Democratic Green Party ryabyamaganiye kure kugeza naho ritanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga ariko bikaba imfabusa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza