Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Umuhungu wa Perezida Kagame mu Ndangamirwa zigiye mu itorero I Gabiro

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umuhungu wa Perezida Kagame mu Ndangamirwa zigiye mu itorero I Gabiro

Bryan Kagame (hagati) umwe mu rubyiruko rwitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 9

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 30 Kamena 2016, urubyiruko rusaga 430 rurimo n’umuhungu muto wa Perezida Kagame, Bryan Cyizere Kagame, rwerekeje mu itorero Indangamirwa icyiciro cya 9 rigiye kubera mu kigo cya Gisirikare giherereye I Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Iri torero rigizwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu muhanga ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bagize amanota meza baturutse mu turere twose tw’igihugu, bakazamara ibyumweru bitatu batorezwa muri iki kigo.

Mu mpanuro bahawe mbere yo guhaguruka berekeza I Gabiro, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, Dr Celestin NTIVUGURUZWA, yababwiye ko mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu bagiye kumara I Gabiro bazatozwa gukunda igihugu, gukunda umurimo, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda ndetse no kugira ubutore.

Yagize ati:” Mugomba kuzirikana ko u Rwanda uko ruzamera mu munsi iri mbere biri mu maboko yanyu, mukanamenya ko ubunyarwanda ari indangaciro ikomeye ni yo mpamvu mugomba gutozwa ibyo byose.”

Kwizera Marie Claire urangije muri Lycee de Zaza akaba umwe mu bitabiriye iri torero, avuga ko yiteguye kuzamenya byinshi nk’umunyarwandakazi birimo uruhare rw’abanyarwandakazi mu kwiyubakira igihugu cyabo.

Yagize ati:” Iyo ndebye nsanga umuco ugenda ucika muri iki kihe, nk’umunyarwandakazi rero bizamfasha kumenya uko twakongera gufatanyiriza hamwe mu kwiyubakira igihugu no kugarura umuco twimika indangagaciro za kirazira. “

Umutahira w’Intore RUCAGU Boniface yagarutse ku kamaro ndetse n’ingaruka by’iri torero by’umwihariko ku biga mu mahanga rimaze kugeraho, birimo kugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga, kugira uruhare muri gahunda ya Rwanda day, one dollar campaign, Ndi umunyarwanda n’izindi.

Iri torero indangamirwa icyiciro cya cyenda, ritegurwa buri mwaka na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’uburezi, Komisiyo y’itorero ry’igihugu k’ubufatanye n’izindi nzego za Leta.


Abanyeshuri bagiye mu itorero I Gabiro


Bryan Kagame (wambaye ikabutura y’umweru) na bagenzi be bagiye mu itorero


Mbere yo guhaguruka babanje guhabwa impanuro n’ubuyobozi


Bahaguruka I Kigali berekeza I Gabiro

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza