Perezida Kagame yatashye icyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi

8

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yatashye ku mugaragaro inyubako izakoreramo ubuyobozi bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi.

Iyi nyubako iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyi nyubako, yasobanuriwe ibice biyigize.

Ataha ku mugaragaro iyi nyubako, Perezida Kagame yari kumwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda barimo Shekh Moussa Fazil Harerimana wa PDI, Dr Vincent Biruta wa PSD, Mukabalisa Donatille wa PL n’abandi.

Iyi nyubako Perezida Kagame niwe waysihyizeho ibuye ry’ifatizo mu Ukuboza 2012 ubwo FPR Inkotanyi yizihizaga imyaka 25 imaze ishinzwe.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatwara amafaranga ari hagati ya miliyari 6 na miliyari 11 z’amanyarwanda.

Iyi nyubako yubatse ku buso bwa hegitari 11.1.

Perezida Kagame afungura inyubako ku mugaragaro


Perezida Kagame asobanurirwa ibice bigize iyi nyubako

Icyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Our president Paul Kagame komeza wuse ikivi watangiye ntore uturangaje imbere natwe tukuri inyuma.

  2. Our president Paul Kagame komeza wuse ikivi watangiye ntore uturangaje imbere natwe tukuri inyuma.

Tanga Igitekerezo