Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Benshi mu batuye Intara y’Amajyaruguru ntibazi ko Njyanama y’Akarere ibaho

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Benshi mu batuye Intara y’Amajyaruguru ntibazi ko Njyanama y’Akarere ibaho

Bamwe mu bayobozi b’Intara y’Amajyaruguru ubwo hamurikwaga ubushakashatsi
/Photo.RGB

Abaturage benshi mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragaje ko batazi njyanama y’Akarere ku gipimo cya 63.7 %.

Byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bugaragaza uko baturage babona itangwa rya serivise mu nzego zibegereye.

Ubwo bushakashatsi muri iyo Ntara bugaragaza ko abaturage bazi njyanama ku rwego rw’Akagali ku gipimo cya 72 %, naho ku rwego rw’umurenge biri ku gipimo cya 55.2 % mu gihe ku Karere bazi urwo rwego ku gipimo cya 36.3 %.

Inzego zose z’ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku Karere haba bajyanama, akazi kabo ni ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo komite nyobozi ikora.

Abaturage bagira uruhare mu gutora abagize inama njyanama z’Utugari ari naho havamo abazabahagararira mu Mirenge no mu Karere.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude yavuze ko kuba abaturage batamenya bikorwa bya Njyanama ari intege nke, asaba abajyanama kwegera abaturage kugira ngo barusheho kumenya icyo bashinzwe.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abaturage bafitiye icyizere inzego z’umutekano, aho Polisi ifitiwe icyizere ku gipimo cya 97.4 %, naho Ingabo zikagirirwa icyizere 99 % mugihe Dasso ari 86.1 %.

Muri 2016 igipimo cy’uburyo abaturage babona imiyoborere na serivisi bahabwa ni 67.7% mugihe mu mwaka ushize wa 2015 cyari 71.1%.

RGB ivuga ko kugabanyuka kw’icyo gipimo byatewe n’uko imyumvire y’abaturage ku burenganzira bwabo yazamutse.


Abayobozi mo Ntara y’Amajyaruguru baje gukurikirana imurikwa ry’ubushakashatsi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza