Banyarwanda musigasire Kagame neza, ni inama mbahaye: Moussa Dawaleh

2

Umunyamabanga w’ishyaka riri ku butegetsi muri Djibouti RPP Ilyas Moussa Dawaleh yasabye abanyarwanda gusigasira neza Perezida Kagame kuko yavanye u Rwanda kure akaba arugejeje aho rugereranywa n’ibihugu by’ibihangange ku Isi.

Ibi Dawaleh yabivugiye mu nama ya RPF-Inkotanyi iherutse gutora Perezida Kagame ngo azayihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Kanama.

Uyu kimwe n’abandi bayobozi b’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama bashimiye Perezida Kagame ibyo yagejeje ku Rwanda, Dawaleh na we yavuze ko Perezida Kagame ari umugabo w’icyitegererezo .

Yavuze ko yavanye u Rwanda kure ubu rukaba ari ikitegererezo ku ruhando mpuzamahanga maze avuga ko byaba byiza Afurika na yo igendeye mu nzira y’u Rwanda kugirango yiyubake.

Ati : ”Afurika ikwiye gukora nk’u Rwanda kugirango ishobore kwiyubaka ubwayo ndetse yiheshe agaciro …. Ntidukwiye guhabwa amasomo ya demokarasi muri Afurika ahubwo dukwiye kugira demokarasi Nyafurika.”

Dawaleh yavuze ko ubu u Rwanda rugereranywa n’ibihugu byateye imbere kubera Perezida warwo Kagame ndetse atanga inama ku banyarwanda ko bakwiye gusigasira uyu mugabo abona nk’uw’ikirenga.

Ati : "Nyakubahwa Perezida, u Rwanda urugejeje aho rugereranywa n’ibihugu byateye imbere mu majyambere ndetse no muri demokarasi nka Singapore na Hong Kong , ….. Djibouti iri kumwe namwe mu bihe biri imbere, muri abavandimwe, muri inshuti, icyizere abanyarwanda bazabaha mugomba kuzagiharanira reka mvuge nk’uwavuze ko ukwezi kwa munani gutinze kuza. Abanyarwanda mukwiye gusigasira uyu mugabo w’ikirenga ,mumumenye mumusigasire ni inama ntanze mumusigasire neza.”

Uretse Dawaleh wari uhagarariye ishyaka rya RPP ryo muri Djibouti hari n’abandi bayobozi bo mu yandi mashyaka ari ku butegetsi hirya no hino mu bihugu bya Afurika nka Uganda, Tanzaniya, Kenya, Ethiopia, Eritrea, Afurika y’Epfo, Angola, Congo Brazzaville n’ Ubushinwa bose bashimiye Perezida Kagame intambwe agejeje ku Rwanda ndetse banamushimira kuba yongeye kwizerwa n’ishyaka ayoboye rya RPF-Inkotanyi ngo arihagararire mu matora y’umukuru w’Igihugu.


Abitabiriye inama ya RPF bahagarariye amashyaka yo mu bindi bihugu bamushimiye intambwe agejeje k’u Rwanda(foto Urugwiro)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo