Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Bamwe mu bayobozi bisanze hanze ya Guverinoma nshya yashyizweho

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Bamwe mu bayobozi bisanze hanze ya Guverinoma nshya yashyizweho

Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu na Guverinoma bisanze hanze nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe mushya na Guverinoma nshya, nkuko Umukuru w’igihugu Paul Kagame yari yateguje avuga ko nk’ibisanzwe haza kugaragara impinduka , amasura mashya ndetse n’abaza gukomeza.

Bamwe mu batagize amahirwe yo kwisanga mu myanya ni aba bakurkira:

Tugireyezu Venantie wari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yasimbuwe na Madamu Uwizeye Judith wari Minisitiri w’abakozi.

François Kanimba wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasimbuwe na Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Stella Ford Mugabo wari Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yasimbuwe na Kayisire Marie Solange.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri LONI ntiyagarutse mu bagize Guverinoma, ahubwo Nduhungirehe Olivier wari uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba.

Kazayire Judith wari Guverineri w’intara y’iburasirazuba nawe yasimbuwe na MUFULUKYE Fred.

Cyanzayire Aloysie wari umuvunyi mukuru yasimbujwe Murekezi Anastase wari Minisitiri w’Intebe.

Munanura Apolo wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative na we yasimbujwe Habyarimana Gilbert, wari usanzwe akora muri iki kigo.

Dr. Alexis Nzahabwanimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu yasimbuwe na Uwihanganye Jean de Dieu.

Mu bahinduriwe imirimo harimo Mukantabana Seraphine wari Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza wagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero asimburwa na Debonheur Jeanne d’Arc.

Hari kandi Uwizeye Judith wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo wagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika mu gihe Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yahawe RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan.

Musabyimana Jean Claude wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru we yasimbuwe na GATABAZI Jean Marie Vianney wari umudepite.

RUCAGU Boniface, wari Perezida w’itorero ry’Igihugu yagizwe Umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Mu zindi mpinduka zabayeho nuko iyari Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yakuwemo Minisiteri ebyiri, iy’Urubyiruko n’iy’Ikoranabuhanga n’itumanaho.

NSENGIMANA Jean Philbert wayoboraga Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho naho Minisitiri w’Urubyiruko aba Mbabazi Rosemary.

Iyari Minisiteri y’umutungo Kamere yayoborwaga na Dr Vicent Biruta yavuyemo Minisiteri ebyiri, harimo Minisiteri y’ibidukikije na Minisiteri y’Ubutaka n’amashyamba. Dr. BIRUTA Vincent yahise Minisitiri w’Ibidukikije mu gihe Tumushime Francine
yagizwe Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba.

IBITEKEREZO

  • Augustin Yanditse:

    Burya impinduka ziba ari nziza, zituma abantu batirara muri uko gitinda ku mirimo runaka.....
    Muzehe ni inararibonye pe.

  • Augustin Yanditse:

    Burya impinduka ziba ari nziza, zituma abantu batirara muri uko gitinda ku mirimo runaka.....
    Muzehe ni inararibonye pe.

  • Augustin Yanditse:

    Burya impinduka ziba ari nziza, zituma abantu batirara muri uko gitinda ku mirimo runaka.....
    Muzehe ni inararibonye pe.

  • Asiimwe Yanditse:

    Ndashima Government shya nyifuriza gukomeza guteza imbere urwanda,Abo bashoje manda baratega nyirizwa iki?

  • J.P. Yanditse:

    Bamwe muri aba batakigaragara muri gouvernement, baraza guhabwa akandi kazi ndabyizeye

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza