Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Ese koko umuco nyarwanda waracitse?

Yanditswe

kuya

Ese koko umuco nyarwanda waracitse?

Mu Rwanda rwa kera cyarazira kudashishoza, kwiyandarika, kwitesha agaciro, kutiyubaha mu myambarire, mu mivugire, mu mirire no mu minywere no kwisuzugura.

Byinshi muri ibi bitagisigasiwe nibyo benshi baheraho bavuga ko umuco wacitse cyangwa uri mu marembera. Gusa abashinzwe gusigasira umuco mu Rwanda siko babyemera kuko bavuga ko ibi bidasobanuye ko utaracika.

Mu Kiganiro kirambuye Radio Rwanda yagiranye n’Intebe y’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, Dr Niyomugabo Cyprien ndetse na Uwiringiyimana Jean Claude usanzwe wigisha amasomo ya sinema muri Kaminuza yu Rwanda ishami rya Huye bagize icyo bavuga ku byibazwa ku muco Nyarwanda. Ni mu gihe kandi kuri uyu wa 24 Nzeri 2016 I San Francisco harabera ‘Rwanda Cultural Day’.

Nyakubahwa Niyomugabo Cyprien, uri intebe y’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, ese koko umuco waracitse?

Dr Niyomugabo: Murakoze, mbere na mbere twakongera tukibukiranya umuco icyo aricyo kuko rimwe na rimwe tuvuga ko umuco wacitse turebye imyitwarire runaka tukayitiranya n’umuco kandi umuco ari ikintu kigari cyane.Njye nkunda kuwusobanura nk’ubuzima. Ibyo aribyo byose Abanyarwanda bariho, ni ukuvuga ko mu mitekerereze yabo, mu migenzo yabo, mu mikorere yabo, mu cyerekezo cy’ubuzima, gusabana bagamije amajyambere, mu gusabana Abanyarwanda n’abandi banyamahanga, mu gusabana n’Imana…, Ibyo byose biracyariho. N’ukuvuga ko umuco w’u Rwanda ukiriho.

None se izi mpungenge z’ababa bavuga bati ‘Byacitse’ mubasubiza iki?

Dr Niyomugabo: Impungenge mbere na mbere ni ukumenya umuco ucika ryari tube ariho duhera. Hari inzira ubundi ziteganywa n’abahanga mu Bumenyi n’Imitekerereze ya muntu zitegurwa mu guca umuco.

Izi ni gahunda abantu bategura nk’abakoloni cyangwa abandi bakurusha imbaraga bakazigutegurira iyo uri umunyantege nke. Kugirango uzagere igihe wiyanga, maze ukemera iby’abandi wowe ugasigara uri igishushungwe.Iyo warangije kumirwa n’imico y’abandi, rya reme rigutandukanya na wa wundi w’umunyamahanga, iyo wemeye kumirwa umuco wawe ushobora kuzima.

Ariko rero iyo wiyemeje kuvuga ngo umuco wanjye nzawihambiraho, ngo noneho sintume uhura n’undi muco icyo gihe urawuniga. Kuko umuco urakura, umuco urayega ugahura n’indi mico…,Gufunga umuco ntuwureke ngo uhure n’indi mico urazima.

Ibirangirire bivugwaho guta umuco cyane.Ese ibirangirire (Abasitari) by’Abanyarwanda ntacyabarangaga tukabitandukanya n’abandi tutagiye kwigana iby’abandi.

Iki kibazo cyasubujwe na Uwiringiyimana Jean Claude usanzwe wigisha amasomo ya sinema muri Kaminuza yu Rwanda ishami rya Huye.

Uwiringiyimana:Hari ugutira ugirango wiyungure hari no gutira witiranya, icyo twita mu ndimi z’amahanga ‘Acculturation”,aho wibwira ko udafite ikintu kandi kiri hafi yawe.Urugero watanze rwo kwambara amaherena, buri wese akunda gushaka kuba undi ari nayo mpamvu twiga.Buri wese ashaka kuva ku rwego wari uriho uyu munsi ukagera ku rundi.

Gusa bishobora kuba ikimungu mu gihe ibyo uri gutira utazi icyo bikumariye ugereranyije n’ibyo ufite. “Ese iryo herena nindyambara hari icyo rinyungura, ese kuba umusitari mu myumvire y’Umunyarwanda ni iki, ntari kwigana ibyo atumva ku buryo byamubera ikimungu ntamenye uwo ariwe”.

Kuba ikirangirire mu Rwanda ni ukuba intore, kuba Rudasumbwa mu mihigo,hari n’imidari n’impeta bahabwaga bishingiye kubyo yakoze. Abakoloni nabo bazanye imyumvire yo kwigisha Abanyarwanda icyo twita ubusirimu(Civilization) bakereka Abanyarwanda ko ari abanyamusozi.

Ubusirimu buri mu bitungwa agatoki ko byangije imico y’Afurika hirya no hino, ariko se nanone umuntu asanze mutambara akabambika aba ahemutse?

Dr Niyomugabo :Ubusirimu se ni bubi? Buri muntu wese aba ashaka gusirimuka mu bwenge, uba ushaka gusirimuka mu mibereho, mu mitekerereze. ubusirimu ntacyo butwaye ubwabwo.

Ahubwo dusubire mu mateka yacu, icyo twise ubusirimu ni iki? Kuko niho ikibazo gikomereye. Buriya ninacyo kibazo dufite dusa naho turi gushakira icyomoro, kuko hari igihe twagize cy’amateka yacu kuko kuva abazungu baza basanze u Rwanda ari igihugu gikomeye, gifite umuco ukomeye, gifite ubuyobozi bukomeye, cyubakiye ku buyobozi bw’igihugu, n’ibindi .Cyari igihugu gikomeye cyane, cyujuje mu by’ukuri ibyangombwa byose by’ibihugu byateye imbere mu buryo bw’icyo gihe.

Baza baratekereje bati icyo gihugu turakijegeza gute ? ko tureba ibintu byose kibifite, kugirango tubashe kukinjiramo kugirango tucyonone.Icya mbere bakoze, ni ukubanza guca umuco, berekana ko Imana yacu itari Imana n’ibindi byatumye bimwe mu byo twita ubusirimu ari icyonona ibyo twari dufite.

Ni gute Abamisiyoneri bari kubahiriza inshingano bagendeyeho, batononnye umuco Nyarwanda?

Dr Niyomugabo :Bashoboraga kuza bakareba ibyo bazanye, bakareba n’ibyo dufite bigasesengurwa bigahuzwa .Hari nk’ibintu byiza bazanye tugomba kwemera harimo amashuri, imyambaro n’ibindi.

Rya yobokamana tukareba iridukwiriye.Abantu bakaganira buri muntu akabonamo inyungu, ariko icyo bakoze ni ukubirimbura bahereye ku kwica umuryango”

Namwe muwigisha muri ‘Litterature”mwatubwiye ibiwuca intege.Ariko se ni iki gikomeza umuco?.

Mwarimu Uwiringiyimana: Umuco ukomezwa na ba nyirawo aribo benegihugu.Nibo baba bafite umurongo baganaho, bazi umuzi bashibuka.Ngiye mu mvugo y’umuhanga umwe Amadou Hampâté Bâ niwe wavuze ngo ‘Umuco nink’igiti gikura, kikagara amashami amwe agatakara, andi agahunguka”.

Icyo giti ni benecyo baba baragiteye, niba gikuze ari inturusu ntikizahinduka umuvumu, nukirandura we nyiracyo nta mbuto uzabona.Niyo mpamvu mvuga ko umuco wuhirwa na ba nyirawo, bakamenya umuzi cya giti gishibukaho, bakamenya kucyuhira, kikabateza imbere ndetse kikazabagaburira.

Umuco urahari ntabwo wacitse kuko Rwanda ntabwo rwacitse, ahubwo icyacitse ni imico, imigirire runaka y’abo bantu twakwita ko bari mu cyeragati batazi aho bashibuka.Nubwo Hari inzego zishinzwe kubagarura (RALC, NIC) ariko umuco ni uw’umuntu wese.

Hari abantu bakuru batakaza indagagaciro, nubwo imyitwarire muyita ikintu gitoya, iyo abantu bavuze ko umuco uri gucika izo mpungenge zabo ntizikwiye kumvikana?

Niyomugabo: Muby’ukuri hari ihame twavuze ko umuco urayiga, utera imbere, urakura kuko iyo uwufungiranye nanone umuco ushobora kuwica. Mugenzi wanjye yigeze gutanga urugero rwiza rw’igiti uko gikura.Ariko burya cya giti igihe cyose hakaba hari wamuzi ushibuka.

Abantu batanga ingero ngo mu myambarire, mu misango, mu kuvuga bati hari ibihinduka “Ibyo ni ibisanzwe. Kuko erega byose biraganisha kuri cya gihe cyabaye cy’itakazamuco, kuko ubu turi mu gihe cy’itozamuco noneho…, Ni ukuvuga ngo bya bikomere twavuze hari ikigero cyabayeho cy’abantu bakuze batigeze bagira amahirwe yo kwisanzura ku muco cyane cyane abize. Ariko hari n’amahirwe dufite y’abantu bakuru bakomeje bawihambiraho n’ibipimo byawo (Indangagaciro).

Nashakaga kuvuga ko ubu ikigomba kubakwa ari ukureba indangagaciro, noneho abantu bakongera bakazibutswa.Iyo bamaze kuzibutswa bakazimenya nibwo ushobora kumenya ko yayirenzeho.

Iyo twarangije kurinda umuco n’ibiwugize hari indi ntambwe tugomba gutera, aribyo turi gukora muri iri huriro ryacu ry’Abanyarwanda turi gukorera muri America, San Fransisco kuri uyu wa 24 Nzeli 2016, aho hari aho ugera ukavuga uti ’reka njye kubisangiza abandi mbibereke bifashe isi,’ hari aho ugera ukavuga uti ’reka njye no kubicuruza bimpe amafaranga’.

Twitter:@ericbirori

IBITEKEREZO

  • bigirimaa Yanditse:

    iyomico yariyakera Ubu vyarahindutse

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza