Ba gitifu b’utugari 12 basezeye muri Gasabo

5

Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 12 mu Karere ka Gasabo banditse basezera ku kazi.

Abanditse basezera bose bavuze ko ari ku mpamvu zabo bwite.

Meya w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa yavuze ko nta kindi bazi kibyihishe inyuma gusa ngo bagiye gukomeza gukurikirana barebe niba nta kibazo cyihariye cyaba cyabibateye.

Yagize ati "Nibyo koko hari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bisezereye ku mpamvu zabo ariko birumvikana muri ibi bikorwa bitandukanye bakorera abaturage hari ibyo tuba tubakurikiranaho, tugenzura tugikora iperereza kugira ngo turebe imikorere. Ubwo rero nkeka ko bamwe muri abo ngabo baba bazi ko hari ibyo turimo tubakurikiranaho, ariko bose abagiye nuko bisezereye ku giti cyabo."

Yavuze ko barakurikirana bakamenya by’umwihariko niba nta kindi kibyihishe inyuma, gusa ngo hari n’ababa babonye indi myanya ahandi.

Yakomeje avuga ko abashinzwe imibereho myiza mu tugali turimo abayobozi beguye barakomeza guha abaturage serivisi kugeza ubwo hazabonekera abandi babasimbura.

Abasezeye mu kazi uko ari 12 ni Niyibizi Jmv wari gitifu w’Akagali ka Murambi muri Gikomero, Uwera wari Gitifu wa Bweramvura muri Jabana, Mbarihagati wari gitifu wa Gasagara muri Gikomero , Nikuze wari gitifu wa Buhiza Muri Jali, Uwamariya wari gitifu wa Shango muri Nduba, Nzamurambaho F wari gitifu wa Butare Muri Nduba, na Muheto Jean C wari Gitifu wa Gasagara muri Rusororo.

Hari kandi Munyehirwe E wari Gitifu wa Kinyana Rusororo, Semana S wari Gitifu wa Kamatamu muri Kacyiru, Uzamukunda J wari Gitifu wa Gasabo muri Rutunga, Nyamitari I wari Gitifu wa Kibenga Rutunga, na Niyonshuti Valens wari Gitifu Nyakabungo Muri Jali.

Abo bose beguye mu gihe hashize iminsi hari inkundura yo kwegura mu bayobozi b’Utugari n’Imirenge hirya no hino mu gihugu, aho byagiye bivugwa ko ari imikorere mibi yagiye igaragara mu bice bari bashinzwe kuyobora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Nkumda udu flimes tubera iwacu mu Rwanda! ngewe sinjya niyumuisha ukuntu umuntu yikura kukazi ngonikumpamvuze, kdi abandi ubushomeri butwishe! icyindi nanone mbanumva ntampamvu yo gukurikirama umuntu wiyirukanye, murakoze.

Tanga Igitekerezo