Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yizihije isabukuru yimyaka 240 bamaze bigenga

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ambasade ya Amerika mu Rwanda yizihije   isabukuru yimyaka 240 bamaze  bigenga

Ku cyicaro cya Amabasade ya Amerika mu Rwanda cyubatse ku Kacyiru kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga bizihije isabukuru y’imyaka 240 bamaze babonye ubwigenge nyuma y’ubukoroni bw’Abongereza

Ubusanzwe Amerika yizihiza umunsi w’ubwigenge tariki ya 4 Nyakanga kuko ariyo tariki baboneyeho ubwigenge gusa Ambasade ya Amerika mu Rwanda yo yahisemo kuwizihiza kuri uyu wa gatanu tariki ya 8

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Erica J.Barks-Ruggles yavuze ko bishimira imyaka 240 bamaze babonye ubwigenge, yavuze ko uyu mwaka bifuje kubicisha mu musiki kuko ngo umuziki w’igihugu cyabo ufitanye isano n’amateka yabo kandi ko ubafasha iyo bashaka gutambutsa ubutumya

Ambasaderi Erica yavuze ko bishimira umubano mwiza bafitanye n’u Rwanda ndetse n’uruhare bagira mu iterambere ryarwo

Ati:”Twishimye kuba turi umwe mu baterankunga mu iterambere ry’u Rwanda muri gahunda zitandukanye ubu twatanze miliyoni 175 z’amadorali asaga miliyari 123 z’amanyarwanda akoreshwa muri gahunda z’uburezi, ubuzima , ibikorwa byiterambere no guteza imbere abaturage.”


Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Erica J.Barks-Ruggles

Ambasaderi Erica yavuze ko bishimira gukorana neza na leta y’u Rwanda kandi ko bazakomeza gukorera hamwe bazamura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Amb Kambanda Jeanine umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda warunahagarariye leta y’u Rwanda muri ibi birori yabwiye Abanyamerika ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya nabo mu isabukuru y’ubwigenge kandi ko umunsi bibuka kwigenga ari nawo u Rwanda rwibuka kwibohora tariki ya 4/7 , Kambanda yashimangiye ko ibi byose bitaje nk’impano ahubwo ko habayeho kubyitangira

Ati:”Umunsi muba mwizihiza isabukuru y’ubwigenge natwe mu Rwanda nibwo tuba twizihiza isabukuru yo kwibohora mu ntangiriro z’iki cyumwru tariki 4 natwe nibwo twizihizaga ku nshuro ya 22 twibohoye intego ya mbere nuguha abaturaghe b’ibihugu byombi ubwigenge nyabwo…, gushaka ubwigenge kw’Abanyamerika byatewe n’uko batari bafite uburenganzira bwabo ntabwo ubwigenge ari impano mwahawe ntabwo kandi ari kuburwanira gusa kuko habayeho no kwitanga nk’uko byabayeho byatwaye Amerika imyaka 8 kugirango yigenge twebwe mu Rwanda byadufashe imyaka 4 ngo twibohore “


Amb Kambanda Jeanine umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda

Kambanda yavuze ko n’ubwo Amerika yigenze ariko kimwe n’ibindi bihugu igihura n’inzitizi zitandukanye nk’uko n’u Rwanda rugihura nazo ariko rukaba ruri kwiyubaka bityo akaba ashimira inkunga Amerika igenera u Rwanda .

Amb Kambanda kandi yavuze ko u Rwanda rwishimira inkunga Amerika igenera u Rwanda mu gihe ruri kwiyubaka. Ati:”mu gihe turi kubaka igihugu giteye imbere twishimira inkunga Amerika itugenera mu nzego zitandukanye nk’uko Ambasaderi yabivuze kandi ibihugu byombi bigomba gukomeza kubaka umubano “


Abayobozi bombi bishimira ubwigenge bwa Amerika


Abacuranzi nabo babibafashijemo

Amerika yabonye ubwigenge tariki ya 4 Nyakanga 1776 nyuma yo kwigobotora ingoma ya gikoroni y’Abongereza

IBITEKEREZO

  • paccy Yanditse:

    ibyo nibyiza kane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza