"Abo mwumva baba hanze si uko banze u Rwanda, ni inda nini" Capt Kayigire

6

Capt Kayigire Terence

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Nyarugenge rwasabwe kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu kuko ariyo nkingi ya mwamba y’iterambere ry’u Rwanda.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016 mu gitaramo cyo kwizihiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gukunda igihugu, mu ishuri rya Lycee de Kigali.

Uyu munsi waranzwe ahanini n’imbyino zitandukanye za Kinyarwanda ,indirimbo n’imivugo bigaruka ku muco wo gukunda igihugu.

Mu Kiganiro cyatanzwe n’uwari uhagarariye ingabo Capt Kayigire Terence yabwiye abo banyeshuri ko gukunda igihugu ari inshingano ya buri munyarwanda wese, bityo ko nabo bakwiye gukigukunda ndetse bakakirinda ibyashaka guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Kera bavugaga ko u Rwanda rutera rudaterwa kandi n’ubu niko bikimeze, ngaho mwibaze tuvuye ku murage wa ba sokuruza, ni ngombwa ko rero mukunda igihugu kandi mukakirinda.”

Yongeyeho ko kuba ubu hari abanyarwanda bahunze igihugu atari uko bacyanze ahubwo ari inda nini.

Yagize ati “Bari mujya mwumva baba hanze si uko banga u Rwanda, hoya, ahubwo ni inda nini bafite banga gusaranganya n’abandi bagahitamo gufata inzira bakagenda."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayiseme Nzaramba we yasabye abo banyeshuri kwirinda kujya mu biyobyabwenge kuko byugarije urubyiruko kandi ari rwo mbaraga z’ejo hazaza h’u Rwanda.

Yagize ati “Muri iyi minsi hari urubyiruko rwumva ko kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge ari byo biranga umuntu wuzuye, ariko siko bimeze. Mu myaka iza dufite urubyiruko rwazahajwe n’ibiyobyabwenge murumva hari icyo twazageraho?”

Aba banyeshuri kandi basabwe kwirinda abashaka kubinjizamo imyumvire y’ubuhezanguni ndetse n’abandi babashukisha imirimo bagamije kubacuruza hanze y’u Rwanda.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gukunda igihugu kwatangite kuwa 08 Ukwakira kukazarangira kuwa 04 Ugushyingo 2016, Insanganyamatsiko yako igira iti “ Gukunda igihugu ni ishema ryacu ni agaciro Kacu.”


Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Ruganintwa, niba Terrance ari cheap wowe uri the cheapest ever! Uziko uri nka babantu bajya mukabari kuvumbuzwa bakajya baseka ibidasekeje, bakikiriza umuntu ataravuga........

  2. Ruganintwa ujye ushyiraho comentaire wabanje gusoma kdi ntanigitangaza ibyowanditse kuko utoza ibikurimo ntutoza icyuricyo

  3. @Ruganintwari nako mvuzeko uri Ruganubugwari sinaba ngututse nawe ushobora kuba uri murabo binda nini jya ubanza usome urebe philosophy iri mubyo Afande yavugaga.urumurwayi ukwiye ibitaro.Imana igufashe guhinduka no gukunda igihugu cyawe.
    Ababa Hanze Bose SI abindandi abindanini ni ibigarasha nkawe ruganubugwari

  4. Hhhhhhh Cpt Terrence yu are very cheap kabisa. Niba ababa hanze bajyanwa ninda ni i kuri habaho diaspora nyarwanda??
    President iyo.agiye guhura nabo wibwira ko aba atazi ibyo arimo rero?? Ufite ubumenyi buke sinzi impamvu Gen Kabarebe akohereza kuvuga amahomvu mu bantu bitwa ko bajijutse bo mu muji wa Kgli. Ukeiye kuba Nyungwe ukajya ubeshya inkende kuko munganya ubumenyi peee.

Tanga Igitekerezo