Abikorera bato: Hari abo ijambo rya Minisitiri w’umurimo ngo ryateye ubwoba, abandi bati ‘ukuri kuraryana’

1

Ijambo riherutse gutangazwa na Minisitiri w’Umurimo Uwizeye Judith, ryateye ubwoba bamwe mu bikorera bakiri bato, mu gihe abandi bavuga ko ibyo yavuze ari ukuri ndetse hari abarishyigikiye 100%.

Iri jambo ryavuzweho byinshi ndetse bigaragara ko rizaramba mu mitima ya benshi mu rubyiruko cyane ko batagiye bavuga rumwe ku bukana bwaryo aho bamwe bagiye bavuga ko yarengereye, ariko abandi bakemeza ko ari ya mvugo ngo ‘ukuri kuraryana’.

JPEG - 33.3 kb
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye

Iryo jambo ritakiriwe neza ryagiraga riti “Niba tuzi icyo dukora, tukaba dushonje, tukaba dushaka amafaranga, ya mirimo natwe ubwacu tuzashyiramo uruhare, tuzashyiramo ubushake mu kuyihanga…Ninumva nshonje, nshaka amafaranga, nanjye nzagira uruhare mu guhanga cyangwa mu gushyiraho icyamfasha kugira ngo mbashe gufungura.”

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2016, nibwo mu Rwanda habaga igikorwa cyitwa ‘Road to Nairobi mu mushinga witwa ‘Building bridge Project’ aho wahereye muri Afurika y’Epfo ukazazenguruka ibihugu umunani bagenda baganiriza urubyiruko ku mbogamizi ruhura nazo. Uru rugendo ruzamara iminsi 10 mu Rwanda.

Aha twahise twegera bamwe muribo bemeye kutuvugisha maze tubabaza niba na uko bakiriye ijambo rya Minisitiri Uwizeye.

Alice Igiraneza

JPEG - 22.8 kb
Alice Igiraneza

Umuyobozi wa Road To Nairobi mu Rwanda, Igiraneza Alice, uzwiho gukorana bya hafi n’urubyiruko rwihangiye imirimo yavuze ko ibyo Minisitiri yavuze ari ukuri ariko amushishikariza kujya yegera urubyiruko avuga.

Igiraneza yagize ati “ Nkunda kuba ‘Positif’ mu buzima bwanjye. Ntekereza ko ari nko kubatera imbaraga. Gusa nawe icyo namusaba ni ukugenda akegera urubyiruko nawe nk’umuntu ushinzwe kurureberera koko, akarufasha guhanga imirimo rukeneye kubona…, nimba ababwiye ati niba uziko ushaka akazi genda ugahange, ariko ababe hafi Abibafashemo koko."

Hallellua Pacifique

JPEG - 4.2 kb
Hallellua Pacifique

Hallellua Pacifique ni Community & Business Manager muri K Lab, akaba akorana bya hafi n’urubyiruko ruri mu rugamba rwo kwihangira umurimo.Ngo ubutumwa bwari burimo ukuri ariko bwateye ubwoba benshi kuko butabahumuriza.

Yagize ati “ Mu buzima busanzwe , Minisitiri ntabwo tuziranye cyane usibye guhurira mu nama zitandukanye.Ibyo yavuze birimo ukuri ariko uburyo yavivuze sibwo kuko yateye ubwoba abantu benshi kurusha uko yabahumuriza.…Ntabwo ubutumwa yabutanze neza, yavuze nabi, nkanjye nk’umuntu ukorana n’urubyiruko cyane niko mbibona, yari akwiye gutanga ubutumwa buhumuriza bwereka urubyiruko ko ibintu bihari ahubwo arirwo ruri kubura.

Elie Mandela

JPEG - 23 kb
Elie Mandela

Elie Mandela ayobora umushinga witwa Rwanda Village Concept Project (RVCP) ukora ibijyanye no gushishikariza abanyeshuri kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu muri za Kaminuza.Avuga ko ibyo yavuze ari ukuri kandi kubisesengura ari uguta igihe.

Elie Mandela yagize ati “Ibyo yavuze koko ni uko urubyiruko aritwe dukwiye kwihangira imirimo kuko ari twe bifitiye akamaro kurusha abandi, icyo nicyo cya mbere, nibwo butumwa bunini kurusha uko umuntu yabisubiramo ukundi kuntu.Icya ngombwa ni ukumenya ngo ni bande bakeneye imirimo, ni bande bakeneye guhanga imirimo, nibwo butumwa njyewe ko ari twebwe dukwiye gushyiramo imbaraga kurusha undi uwo ariwe wese."

Clarisse Murekatete

JPEG - 21.8 kb
Clarisse Murekatete

Clarisse Murekatete ayobora Carl Group Ltd ikora imigati mu bijumba yavuze ko ari ijambo ryafashaga abantu kumva ko bakwiye guhaguruka bakihangira imirimo.

Yagize ati “Abantu benshi babyakiriye nabi ariko numva ko icyo yashakaga gusobanura ari uko twumva ko abantu tutagomba kwicara hamwe.Turangiza amashuri turi benshi cyane kandi akazi gahari ntabwo kaba gahagije kuri twese. Icyo yashakaga kuvuga njyewe numva nuko yashakaga kudukangurira twese tureba kure tugahanga akazi gatuma tutiha umugati ubwacu gusa, ahubwo n’abandi babuze akazi tukakabaha”.

Shikama Dioscore

JPEG - 9.7 kb
Shikama Dioscore

Shikama Dioscore, ayobora Go Ltd ikora porogaramu n’ibindi bishingiye ku ikoranabuhanga. Yavuze ko ibyo Minisitiri yavuze byari kugira akamaro iyo rivugwa n’undi utari muri Guverinoma. Ngo yakoze ikosa ‘Diplomatique’, ngo uko yari akwiye kuvuga ngo ‘Muhange imirimo turwanye inzara’

Yagize ati “Ndi umwe mu bantu babikurikiranye cyane,ibintu yavuze nibyo 100%, wenda ikibazo kirimo ni ikosa ‘Diplomatique’ niko nabyita . Ntabwo yari akwiye kubwira abantu ngo niba mushonje muzahange imirimo, ahubwo yari akwiye kutubwira ngo mukwiye guhanga imirimo ngo turwanye inzara”.

Yongeyeho ati “Mu byukuri ibintu yavuze uramutse uhinduye uwabivuze, ukabiha umuntu ukora ubushabitsi (Business) ntacyo byatwara.Nkuko wabibonye abantu benshi ntabwo babyishimiye kandi nanjye ntabwo nabishyigikira, iyo uri umuntu uvuga rikijyana abantu bagira uburyo bafata ibintu wavuze..mu mwanya afite nka Minisitiri yakoze ikosa Diplomatique”.

Umutesi Victoire Annabelle

Umutesi Victoire Annabelle,ayobora Vermi-Comp Ltd ikora ifumbire y’imborera ikoreshejwe iminyorogoto ikorera i Musanze. Yavuze ko Minisitiri yavuze ukuri kuko ubabaye ariwe ubanda urugi.

Yagize ati “Njye numvise aribyo. Dufite ikibazo kuko Abanyarwanda baravuga ngo ubabaye niwe ubanda urugi, ufite ikibazo niwe ushobora kubona ikintu ashobora kugikoraho. Hari ibintu Guverinoma ishobora gukoraho ariko ni ahacu ho gutekereza akavuga ngo ese nkurikije ibibazo mbona mu gihugu ni iki nshobora gukora? Ngakomanga ahongaho bashobora kumfasha ariko ufite igitekerezo. Njye numva mbishyigikiye”.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. abo Bose Hari ibyo bamushakaho kuko sibo bahagarariye urundi rubyiruko kuko ntamuntu muzima ufite indangagaciro nyarwanda urangwa ni ubwishongozi ku bandi baciriritse kuri wowe kd niba atazi gutanga message za ministere ahagarariye azashake umuvugizi we kuko avuga nabi cyane nk umuyobozi Wi y adress abaturage

Tanga Igitekerezo