Abayobozi iyo mutumvise neza byose birapfa-Perezida Kagame

2

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo mu kiganiro na Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yagiriye inama abayobozi b’inzego z’ibanze zo kumva neza kandi bakishakamo imbaraga zo gukemura ibibazo bihari, ngo kuko iyo abayobozi batumvise neza ibyo bagomba gukora byose bipfa.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibyagakwiye kuba bikorwa bidakorwa kandi atari uko habuze ubushobozi, ahubwo ari uko abayobozi batumvise neza cyangwa se babaye ba ntibindeba.

Yavuze ko abayobozi cyane cyane aribo bakwiye gutekereza umuti w’ibibazo bihari, kuko ntawe uzabikora wundi.

Yagize ati “Iyo tudakoze ibiri mu bushobozi bwacu nitwe bigiraho ingaruka..Nitwe bayobozi b’u Rwanda nta wundi tugomba gutegereza. Ni inshingano zacu gukemura ibibazo duhura nabyo.Nk’abayobozi iyo mutumvise neza byose birapfa. Iyo bipfiriye hasi gukosora amakosa ntabwo byoroha.”

Yagarutse kandi ku bayobozi barebera umutungo w’igihugu usahurwa bakicecekera, bibwira ko ntacyo barahomba.

Ati “Nta muyobozi ukwiriye kunyereza cyangwa kurebera abanyereza ibigenewe abaturage. Nk’abayobozi ntabwo dukwiriye guceceka iyo hari bagenzi bacu banyereza ibigenewe abaturage cyangwa se bamunzwe na ruswa. Inshingano zihera ku mutima, zigakoresha ubwenge bwacu kugirango icyiza duharanira kigerweho”.

Perezida Kagame yavuze ku kamaro ko gushishikariza abaturage kugura ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda, avuga ko ari kimwe mu bizafasha gihugu kwigira no gutera imbere.

Icyakora hari abagaragaje ko ibyakorewe mu Rwanda hari ubwo biba bihenze, Perezida Kagame avuga ko biterwa n’abashaka gushora imari mu bintu bike kandi bashaka ko aribyo bibakiza.

Ati “Ibyo ni kwa kundi umuntu akora umwenda umwe kandi agashaka kuwukiriraho.Yagakwiye gukora byinshi kugirango bigurwe na benshi kandi byunguke.”

Yanasabye abayobozi kandi gusigasira umutekano barwanya icyo aricyo cyose cyashaka kwuhungabanya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo