Abatinganyi bifuzaga gushyingiranwa na bagenzi babo itegeko ryabakuriye inzira ku murima

2

Mu itegeko ryo kuwa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, ryagiye rigaragaza bimwe mu byemewe n’amategeko mu Rwanda mu bijyanye n’imibereho y’umuryango, ishyingiranwa, guhindura amazina, gutandukana n’ibindi rigaragaza ko abantu bemerewe gushyingiranwa mu Rwanda ari umugabo n’umugore bujuje ibisabwa.

Nubwo hari ibihugu byatoye amategeko yemerera abatinganyi gushyingiranwa, mu itegeko ry’u Rwanda bigaragara ko ugushyingirwa kwemewe ari uk’umugabo umwe n’umugore bombi bafite imyaka 21 gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo.Birumvikana ko abahuje ibitsina batemerewe gushyingiranwa mu Rwanda.

Ingingo ya 166 y’iri tegeko igira iti “Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo niko konyine kwemewe n’itegeko.”

Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba. Abanyarwanda baba mu mahanga bandikishiriza kandi bagashyingirirwa mu biro by’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Iri tegeko kandi ryemera ko mu bukwe hashobora kubamo imihango gakondo irimo umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa, umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ariko rikemera ko iyo inkwano itabonetse bitabuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.

Ababujijwe gushyingiranwa bandi,

Abafitanye isano y’ubuvandimwe itaziguye ntibashobora gushyingiranwa. Naho abafitanye isano y’ubuvandimwe iziguye ntibashobora gushyingiranwa kugeza ku gisanira cya karindwi, ndetse birabujijwe ko umuntu ashyingiranwa na Sebukwe cyangwa Nyirabukwe.

Bimwe mu bibujijwe mu gushyingiranwa kandi harimo uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye kuba yashyingiranwa nawe ariko uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye yashyingiranwa n’abakomoka kuri uwo mwana; uwagizwe umwana n’utaramubyaye yashyingiranwa n’uwashyingiranywe n’uwamugize umwana; abagizwe abana n’umuntu umwe utarababyaye bashyingiranwa; uwagizwe umwana yashyingiranwa n’abana b’uwemeye kumubera umubyeyi.

Mu bindi bibujijwe harimo ko ntawe ushobora kongera gushyingirwa mugihe ugushyingirwa kwa mbere kukiriho.

Uburenganzira ku mutungo w’abashyingiranywe

Uburenganzira ku mutungo w’abashyingiranywe butangira bakimara gushyingirwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere hakurikijwe uburyo bw’icungamutungo bahisemo.

Izindi ngingo wasoma zerekeranye n’ubutane

Impamvu zo gutana burundu: Buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu kubera imwe mu mpamvu zikurikira: ubusambanyi;, guta urugo nibura igihe cy’amezi cumi n’abiri akurikirana; igihano cy’icyaha gisebeje; kwanga gutanga ibitunga urugo; guhoza undi ku nkeke; ihohoterwa rishingiye ku gitsina; kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo; kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro

Gusaba gutana bikorwa n’abashyingiranywe gusa. Ikirego gisaba ubutane kiregerwa kandi kikaburanishwa nk’izindi manza. Ikirego gisaba ubutane bw’abashyingiranywe gisaza hashize imyaka itanu (5) kuva igihe impamvu gishingiyeho yamenyekaniye.

Gusubika ikirego cy’ubutane mu gihe hariho urubanza rw’inshinjabyaha : urubanza rw’inshinjabyaha ntiruhagarika ikirego cy’ubutane. Icyakora, iyo impamvu umwe mu bashyingiranywe aheraho yaka ubutane itumye habaho ikirego nshinjabyaha, ikirego cy’ubutane kirasubikwa kugeza igihe urubanza rw’inshinjabyaha rubaye ndakuka.

Gutanga ubuhamya mu rubanza rw’ubutane: Iyo bibaye ngombwa ko hakorwa iperereza, umuntu wese ashobora kubazwa mu rubanza. Ubuhamya bw’abana, ababyeyi b’abashyingiranwe n’ubw’abakozi bo mu rugo rwabo nabwo bwitabwaho.

Ikirego kiregera kwiregura mu rubanza rw’ubutane: Mu rubanza rwo gutana burundu, ikirego kiregera kwiregura gitangwa mu myanzuro mu rukiko rukiburanisha mu rwego rwa mbere. Ntigishobora gutangwa bwa mbere mu rwego rw’ubujurire.

Ibyemezo by’agateganyo mu rubanza rw’ubutane,: aho urubanza rw’ubutane rwaba rugeze hose, umucamanza ashobora gufata ibyemezo by’agateganyo byerekeye ababuranyi, abana babyaranye ndetse n‘umutungo.

Kugena urera abana mu gihe cy’urubanza rw’ubutane: Kugira ngo arengere inyungu z’abana mu gihe urubanza rw’ubutane rukiburanishwa, umucamanza ashobora kubashinga by’agateganyo umwe mu bashyingiranywe cyangwa undi muntu akanagena uruhare rwa buri wese mu bashyingiranywe ku bitunga abana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. ndashimira leta yacu kubwiryo tegeko ritemerera abatinganyi kubana ..mukomereze aho bayobozi beza # abatinganyi ntakindi bazana uretse umuvumo kugihugu #

Tanga Igitekerezo