Abasenateri banenze inzego za Leta kwizirika ku muco wo gukoresha impapuro mu mikorere yazo

Abasenateri baranenga inzego za Leta guseta ibirenge mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu isakazabumenyi

Nyuma yo kugezwaho raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo guteza imbere ikoranabuhanga (ICT) mu isakazabumenyi, abasenateri banenze inzego za Leta guseta ibirenge mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda kandi ari zo zakagombye kubera abandi urugero mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Ibi byabaye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, Ubwo Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari yagezaga ku Nteko rusange ya Sena y’u Rwanda ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo guteza imbere ikoranabuhanga (ICT) mu isakazabumenyi.

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yiswe Smart Rwanda igamije gushishikariza ibigo n’inzego bya Leta, ibyigenga, abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha ikoranabuhanga mu isakazabumenyi ndetse no muri serivisi zose zihabwa ababagana.

Nubwo igihe Leta yihaye cyo gushyira mu bikorwa iyi gahunda kigihari, abasenateri banenze uburyo ibigo n’inzego bya Leta bishyira ingufu mu ishyirwamubikorwa ryayo kandi ngo kuri bo inzego za Leta ni zo zari zikwiye kuba intangarugero.

Bamwe mu basenateri bavuze ko inzego za Leta ari zimwe mu zikigaragarwaho n’umuco wo gukomeza gukoresha impapuro n’ibitabo muri gahunda zitandukanye no muri za raporo nyinshi batanga.

Hon Ntawukuriryayo Jean Damascene wagarutse kuri iyi ngingo cyane yagize ati: “Ubundi Leta yacu yiha gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu isakazabumenyi yari igamije guca impapuro mu mikorere y’inzego za Leta, […]ariko ababishinzwe sinzi impamvu batabigeraho, icyagoranye ni iki? iyo urebye mu ngengo y’imari usanga amafaranga agenda ku mpapuro akingana nkuko yanganaga kandi tuvuga ko twateye imbere muri ICT mu nzego zitandukanye za Leta…”

Ibi aba basenateri babihera ku mafaranga agenda hakorwa ibitabo mu mpapuro ndetse na za raporo zitandukanye zigakomeza gushyirwa mu mpapuro kandi hakagombye gukoreshwa uburwo bw’ikoranabuhanga mu kubika izo nyandiko cyangwa mu gusakaza ubumenyi butandukanye butangwa mu mpapuro.

Ibi kandi ngo usanga hari ubwo bitwara abaturage amafaranga atari make bagura izo mpapuro kandi bashoboraga kubona ibikubiye muri izo mpapuro bakoresheje ikoranabunga.

Perezida w’iyi Komisiyo Senateri Muhongayire Jacqueline na we yavuze ko iki ari ikibazo kigaragara ndetse agaruka ku buryo n’inteko ishinga amategeko iherutse kunengwa kuba ikoresha uburyo bwa kera bwo gusaka (kugenzura) abinjira n’abasohoka mu ngoro y’inteko ishinga amategeko kuko ngo usanga batinda ku rwinjiriro bababaza ibyangombwa by’impapuro nk’amarangamuntu no kwiyandika mu makaye y’abagana iyi nteko n’ibindi.

Ibi ngo bituma abantu batakaza umwanya munini ku mirongo babazwa ibya ngombwa kandi hari uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga, ibi bikaba ngo bikwiye guhinduka kuko na byo bidindiza serivisi.

Icyakora nubwo bimeze bitya harishimirwa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi. Muri ibyo harimo nka serivise z’Irembo, gahunda ya e-soko ifasha abantu kumenya ibiciro ku masoko, Mobile money ikoreshwa mu guhererekanya amafaranga ndetse na e-banking muri serivise za banki n’ibindi.

Abasenateri kandi bashimiye uburyo inama ya Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda yateguwe kuko hakoreshejwe ikoranabuhanga kuva itangiye kugeza irangiye.

Muri 2015, abanyarwanda 3, 784, 896 (33.5%) bagerwagaho na interineti na ho abanyarwanda bangana na 7,663,199 (77.8%) bari bafite telefoni zigendanwa, ibi biragaragaza intambwe u Rwanda rugenda rutera mu gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho.

Jean Paul NIYITANGA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo