"Abanyarwanda ubu twaraparanganye ku buryo tutakimenya aho dushobora kugana?" Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda ko ukwibohora nyako gushingiye ku kwihesha agaciro gaturuka ku kwimenyera ibyo abanyarwanda bakeneye aho kubimenyerwa n’abanyamahanga.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 u Rwanda rumaze rubohowe, umuhango wabereye mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera.

Muri uyu murenge ni naho hatujwe abaturage bahoze batuye mu birwa bya Mazane na Sharita biherereye muri aka karere.

Mu buhamya bw’aba baturage bavuze ko kuba barakuwe mu birwa bari batuyeho bagatuzwa mu midugudu ifite amashanyarazi, amazi, ivuriro, ishuri n’ibindi bikorwa remezo, ngo byabashimishije ku buryo bo babibona nko kubonekerwa.

Perezida Kagame yavuze ko uko abo baturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita babayeho badakwiye kubibona nk’ibitangaza ahubwo ko bakagombye kuba barabayeho neza kuva na kera, akavuga ko hari icyari cyarabuze ngo ibyo bibeho.

Yagize ati " Twumvise byinshi byagiye bivugwa mu buhamya bwa Nyiraminani, yavuze ngo biriya byabagejejweho bageze aho bumva ko basa nk’ababonekewe ariko nyamara n’ubwo yabishimiraga twese ababigizemo uruhare ubundi kuriya ni ko abantu bakwiye kuba babaho. Urumva kugera ku rwego uko abantu bakwiriye kuba babaho wowe ukabisangamo ko usa nk’aho wagiye muri paradizo urumva ikiba cyarabuze icyo ari cyo?"

Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko abanyarwanda ubwabo ari bo bazi icyo bakeneye cyabagirira akamaro kuruta abanyamahanga bakomeza kwivanga mu mibereho y’abanyafurika, bityo ko bakwiye kubima amatwi kuko ibyo bidashoboka.

Yagize ati "Nzahora mbibutsa iteka ko ntawe ukwiriye kuba atubwira, aduhitiramo icyo cyifuzo n’aho dushaka kugana n’abo dushaka kuba bo. Buri munsi ariko muzahura nabo, abanyarwanda mujye muhora mubaza abo bantu muti umpitiramo ute aho ushaka ko ngana, aho nshaka kugana koko umuntu yabimpitiramo ate? ubu twaraparanganye ku buyo tutakimenya aho dushobora kugana, ku buryo dukenera undi uza kubitubwira?"

Perezida Pagame kandi yabwiye abanyarwanda ko kugira ngo umuntu agire agaciro ari uko amenya icyo ashaka kugeraho ndetse n’aho ashaka kugana kandi ko ari urugamba rukomeye buri wese akwiye guhaguruka akarwana.

Yagize ati “Kwiha agaciro ukihitiramo, ni ukumenya aho ushaka kugana, kwiha agaciro ni no kubiharanira ni ukubirwanira, kwiha agaciro ntago bihendutse ntago bipfa kuboneka gusa ntago bigwira abantu, kwiha agaciro kwibohora abantu barahaguruka bakabikorera bakabishaka bagahangana n’ibyangombwa byose, bahangana nabyo kugira ngo bigerweho wanagiye kubibwirwa wabibwirwa n’umunyarwanda mugenzi wawe ariko kubibwirwa n’abandi bihitiyemo aho bashaka ko ugana bagashaka kuhanganisha ntago ndi nkabo, turi abanyarwanda twebwe turi abanyafurika.”

Ubu butumwa Perezida Kagame yatangiye mu karere ka Bugesera ntaho butaniye n’ubwo yatanze ku munsi nk’uyu mu mwaka wa 2015 mu karere ka Gicumbi aho nabwo yavuze ko nta muntu n’umwe ushobora kukwereka uburyo ukwiye kubaho, utabyihitiyemo.

Perezida Kagame yavuze ko umunsi wo kwibohora ukwiye kujya wizihirizwa ahantu hameze nko mu murenge wa Rweru hatuwe n’abaturage batangiye gusarura imbuto z’ukwibohora k’u Rwanda aho babayeho neza nyamara bo barumvaga ko bidashoboka.

Mbere yo kuganira n’abaturage, Perezida Kagame yabanje kwerekwa ibyumba by’amashuri 17 byubatswe mu rwunge rw’amashuri rwa Nkanga, ruherereye mu murenge wa Rweru, aho yeretswe icyumba abanyeshuri bigishirizwamo ikoranabuhanga, icyumba cya Laboratoire n’ahandi.

Muri uyu murenge kandi hubatswe amazu atujwemo imiryango 104 yimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita, amazi meza, hakozwe umuhanda ungana na Kilometero 13 z’uburebure ndetse n’ibindi.

Uretse inzu bwite z’abimuwe muri ibi birwa banubakiwe inzu mberabyombi yakira abantu 300, mudasobwa eshanu zibafasha kubona serivisi za Leta, inka n’aho kuzororera ndetse bakaba baranahawe hegitari 100 zo guhinga.

Ibi bikorwa byose byakozwe n’ingabo z’igihugu zifatanyije na Minisiteri zitandukanye ndetse n’ibigo bizishamikiyeho.


Umudugudu watujwemo abahoze batuye ku birwa bya Mazane na Sharita

Perezida kagame n’abandi bayobozi basura ibikorwa remezo bitadukanye


Perezida Kagame yerekwa uko ibyuma byo muri Laboratoire yo kuri GS Nkanga bikora

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo