Abaminisitiri ba EAC bemeje Bazivamo nk’umunyamabanga mukuru wungirije

Christophe Bazivamo wagiye ayobora Minisiteri zitandukanye mu Rwanda

Hon. Christophe Bazivamo wigeze kuba Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu mu Rwanda yemejwe n’ inama y’ abaminisitiri b’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) nk’ umunyamabanga mukuru wugirije w’ uyu muryango.

Inama y’abaminisitiri ba EAC yemeje Chritophe Bazivamo nk’ umunyamabanga mukuru wungirije w’ uyu muryango nyuma y’ uko u Rwanda rumutanze nk’ umukandida kuri uyu mwaka.

Chritophe Bazivamo atowe n’abaminisitiri ba EAC nk’umunyamabanga mukuru wungirije yari asanzwe ari umudepite muri EALA kuva mu mwaka wa 2011.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ni yo azemeza burundu Bazivamo nk’umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru the Citizen

Bazivamo yabaye Minisitiri y’ ubutaka ibidukikije amashyamba amazi na mine mu Rwanda. Yabaye Minisitri w’ ubutegetsi bw’ igihugu kuva muri 2003 kugeza muri 2004. Mu mwaka wa 2005 Bazivamo yabaye Minisitiri w’ umutekano mu gihugu.

Indi mirimo Hon yakoze harimo kuba yarabaye umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ igihugu y’ amatora kuva muri 2000 kugeza muri 2002. Kuva muri 2002 kugeza ubu ni visi perezida w’ ishyaka RPF inkotanyi.

Naramuka yemejwe n’inama y’abaperezida b’uyu muryango azaba yiyongereye ku bandi banyamabanga bungirije ba EAC, barimo Dr. Enos Bukuku, Umunyatanzania ushinzwe igenamigambi n’ibikorwa remezo; Jesca Eriyo, Umunya-Uganda ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’umusaruro na Charles Njoroge ushinzwe ibijyanye na politiki.

Kuri ubu umunyamabanga mukuru wa EAC ni umurundi witwa Liberat Mfumukeko wagiyeho asimbuye umunyarwanda Richard Sezibera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo