Abakobwa biga muri za Kaminuza babwiwe ko no mu gisirikare bakenewe

Lt Col Simba Kinesha

Abari n’abategarugori bari kwiga muri za Kaminuza zitandukanye bakanguriwe kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku bwinshi kuko naho hari amahirwe y’akazi kandi ari ahantu heza habatoza indangagaciro zo gukunda igihugu.

Ibi byatangarijwe mu muganda wabereye mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Jali, wateguwe n’abanyeshuri bibumbiye mu muryango ukora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu YURI (Youth Unity Rwanda Imihigo) ndetse wanagizwemo uruhare na Minisiteri y’Ingabo.

Lt Col Simba Kinesha wari uhagarariye Minisiteri y’ingabo ndetse n’ishami akoramo rishinzwe imibanire hagati y’abaturage n’Igisirikare G9, yavuze ko muri iyi Minisiteri harimo urwego rushinzwe uburinganire hagati y’umugore n’umugabo kandi ko bakeneye ko n’abagore batinyuka bakitabira igisirikare.

Yavuze ko nubwo hakunda gutangwa amatangazo menshi ndetse n’urubyiruko rukaboneka ariko umubare w’abagore ukiri muto.

Yagize ati “Dufite ishami ry’abategarugori, turabashishikariza ko mwatwoherereza n’abategarugori bakaza tugafatanya kubaka igihugu nabo turabakeneye.Twumva rero icyizere mutugirira iyo mutwoherereje abana banyu, bashiki bacu b’abakobwa twumva ko muba mubohereje ahantu heza kandi tuzaba uruhare rwanyu”.

Umuyobozi w’ Ihuriro YURI (Youth Unity Rwanda Imihigo) rigizwe n’Abanyeshuri benshi bo muri Kaminuza zitandukanye yatangarije Makuruki ko iki ari igitekerezo cyiza ndetse bagiye gukora ubukangurambaga kugirango abagore nabo bajye gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda ku bwinshi.

Rwumushana Dominique yavuze ko yadutangarije ko atari ubwa mbere kuko bakunda kubishishikariza abakiri bato kandi bagenda babyumva ndetse hakaba hari na benshi bagiyemo kubera ubukangurambaga.

Yagize ati “Ni byiza kuko hari ababohoye igihugu harimo abasirikare barimo n’abakobwa.Ntacyo abakobwa batakora rwose kohereza abasirikare turabohereza haba kuri ‘Cadet’ rwose buri gihe turabashishikariza kuko nibo bazasimbura aba babyeyi bacu b’abasirikare n’abandi…Turabohereza kandi tuzahora tubohereza”.

Uyu muyobozi yavuze ko kurinda igihugu ari inshingano kuko benshi baba banabishaka .

Yasabye urubyiruko rwa YURI kumva ko kurinda igihugu cyabo ari inshingano kandi ari akazi keza bityo arusaba kuzajya mu ngabo igihe nikigera.

JPEG - 174.5 kb
Dominique Rwomushana ukuriye urubyiruko YURI

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo