Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Abahoze ari ba meya bagiye gusubira ku ntebe y’ishuri

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Abahoze ari ba meya bagiye gusubira ku ntebe y’ishuri

Abahoze ari abayobozi b’uterere twose two mu Rwanda, abari babungirije ndetse n’abandi bakozi b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bagiye kongera gusubira ku ntebe y’ishuri aho baziga ibijyanye n’imiyoborere myiza.

Abahoze ari abayobozi b’Ubuterere bazajya kwiga muri Ishuri rikuru ry’imiyoborere myiza ni abarangije manda zabo neza nta nenge bagaragaje mu gihe bayoboraga.

Hejuru y’aba bayobozi b’uturere kandi haziyongeraho abayobozi b’imirenge bagera kuri 40 ndetse n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’Ikigo cy’imiyiborere myiza (RGB).

Umunyabanga wa Leta muri Minaloc vincent Munyeshyaka yatagarije Igihe ko iri shuri rije mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakora mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Icyifuzo cyacu nuko mu myaka iri imbere abazajya baba abayobozi mu nzego z’ibanze bose bazajya baba barize muri iriya kaminuza. Ikindi nuko muri iriya kaminuza hazajya hatangirwa amahugurwa n’andi masomo y’igihe gito, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze.”

Aba bazatangirana n’iyi kaminuza bazajya barihirwa 80% y’amafaranga y’ishuri nabo bitangire 20%, mu gihe abandi bazashaka kuryiga mo bakazajya birihira 100%, gusa ngo abakora mu nzego z’ibanze bashobora kuzagabanyirizwa.

Aya masomo ateganijwe gutangira kuwa 31 Nyakanga 2016 akazajya atangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda ahasanzwe hari ishami ry’Ubukungu i Mburabuturo.

IBITEKEREZO

  • SEMUJA Yanditse:

    hhhh..., abifite barihirwe naho bene ngofero turagire ingurube dore ko inka yo ibone umugabo igasiba undi, kuko ufite azongererwa(qui en a, aura) ariko udafite azakwa na ducye yacungiragaho...

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza