Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Abagore b’ibikomerezwa muri Afurika bakuriye u Rwanda ingofero, banenga u Burundi

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abagore b’ibikomerezwa muri Afurika bakuriye u Rwanda ingofero, banenga u Burundi

Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bateraniye mu Rwanda mu nama ya 3 y’abagore bagize ibihugu bya Afurika yatangiye kuwa 08 Nyakanga 2016, abagore batandukanye bashimyiye u Rwanda kuba intangarugero mu guha uburenganzira umugore ndetse no kumuha ubushobozi.

Muri iyi nama yigaga ku kureba uko amasezerano ya Maputo ku burenganzira bw’umugore mu kugera ku buringanire, abaminsitiri bashinzwe uburinganire mu bihugu 13, abayobora imiryango mpuzamahanga itandukanye, abikorera n’abandi batandukanye, bashimye ko iyi nama yateraniye mu Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu guha umugore ijambo.

Mu gutangiza iyi nama Hon Mukabalisa Donatille, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere umugore haba mu burezi, mu kazi ndetse no mu bice bitandukanye.

Umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini
Zuma, yavuze ko u Rwanda rukwiye kubera ibindi bihugu urugero kuko rwateye intambwe ikomeye mu guha umwari n’umutegarugori ijambo mu bice byose bigize ubuzima bw’igihugu.

Yagize ati “Iyo ndi mu Rwanda numva ndi nko mu rugo, nta hantu ushobora kugera ngo wisange wenyine, mu Nteko usangamo abagore, muri guverinoma harimo abagore, mu burezi naho barimo, biragaragara ko ari urwo kwigiraho."

Uwari uhagarariye imiryango yigenga Dr Thelami Awori yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyo muri Afurika abandi bakwiye kureberaho mu gushyira abagore mu myanya ifata ibyemezo aboneraho no kunenga ko mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burundi nta bagore bari kubigiramo uruhare.

Yagize “ U Rwanda rwateye imbere cyane, nimurebe iyo mwanya yose mwicayeho imyinshi iba irimo abagore, akarusho ubayoboye akaba nawe ari umugore…birababaje kuba hari ibihugu biheza abagore mu myanya ifata ibyemezo nko mu Burundi kuba nta bagore bari mu biganiro by’amahoro birababaje.”

Kugeza ubu u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu ku isi mu gushyigikira gahunda yo guteza imbere abakobwa yiswe He For She akaba ari narwo rufite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko ku isi.

Mu nzego zifatirwamo ibyemezo, Leta y’u Rwanda yemeje ko hagomba kugaragaramo byibuze 30% by’igitsina gore, ubu mu Nteko Ishinga amategeko abagore barimo ku kigero cya 64%, abaminisitiri ni 40%, abakora mu bucamanza ni 50%, abayoboyara intara ni 50%, naho abayobora mu turere bakaba ari 43,6%.


Abagore bayora mu muryango wa Afurika yunze ubumwe


Bemeza badashidikanya ko u Rwanda ari urwa mbere

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza