Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Abadepite bemeje Amasezerano mpuzamahanga yari amaze imyaka 12 ashyizweho umukono

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abadepite bemeje Amasezerano mpuzamahanga yari amaze imyaka 12 ashyizweho umukono

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016, abadepite bemeje burundu amasezerano agenga urujya n’uruza rw’abantu, umurimo, serivisi n’uburenganzira bwo gutura mu bihugu bya Afurika y’iburasizuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) u Rwanda rwashyizeho umukono ku wa 8 Kamena 2004 I Kampala muri Uganda.

Mu mpamvu nyamukuru zatumye abadepite b’u Rwanda bemeza aya masezerano, harimo kuba bizoroshya urwego rw’ishoramari aho abanyarwanda bazabasha gushora imari mu bihugu bigize COMESA, kwagura imbibi, gufasha u Rwanda kuva mu bwigunge nk’igihugu kidakora ku nyanja, gufasha u Rwanda n’ibindi bihugu kubungabunga amahoro n’umutekano n’ibindi bitandukanye.

Ubwo umushinga w’iri tegeko wari ukiri muri Komisiyo y’Ubuhanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umutekano mu Nteko ishinga amategeko, bamwe mu badepite bagaragaje impungenge ko ibi bishobora kugora u Rwanda gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside bakihishe mu bihugu bigize COMESA, ariko Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie wari uhagarariye Guverinoma, akavuga ko aya masezerano adakuraho uburyo busanzwe bwo gukurikirana abanyabyaha ahubwo ko bizoroha kubafata kuko ibuhugu bizaba bikoranira hafi.

Depite Mporanyi Theobard yabajije niba kuba u Rwanda rwemeje burundu aya masezerano hari icyo yazakemura ku kibazo cy’abanyarwanda bari batuye I Burundi bakirukanwayo nabi ndetse n’imitungo yabo bakayisiga.

Perezida wa komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga amategeko Mutimura Zeno yavuze ko u Rwanda rwakoze icyo rwasabwaga ari cyo kwemeza iri tegeko, bityo ngo uruhare rusigaye ni urw’u Burundi na bwo ngo bwazakurikiza aya masezerano igihe bwazaba bumaze kuyemeza.

Kuba aya masezerano yari amaze imyaka isaga 12 ataremezwa kandi u Rwanda rwari rwarayasinye, ngo byatewe n’ibibazo bitandukanye by’ingutu u Rwanda rwanyuzemo birimo na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gusa ngo ubu bimaze kujya ku murongo.

Aya masezerano yemejwe ntazahita atangira kubahirizwa kuko mu bihugu 19 bigize uyu muryango, ibihugu 4 ni byo byayashizeho umukono hakaba habura byibuze ibihugu 7 ngo aya masezerano atangire kubahirizwa.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyemeje burundu aya masezarano mu bihugu 4 byayashyizeho umukono.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umutekano Mutimura Zeno yavuze ko kuba u Rwanda rwateye iyi ntambwe yo kuyemeza ngo bizabera n’abandi isomo bityo ngo bitume babishyira mu bikorwa.

Aya maserano agenga urujya n’uruza rw’abantu, umurimo, serivisi n’uburenganzira bwo gutura mu bihugu bigize COMESA, asinywe mu gihe umugabane wa Afurika ushyize imbere kongera urujya n’uruza rw’abaturage bawo ushyiraho urupapuro rw’inzira (Passport) rumwe ruhuriweho n’ibihugu byose, rukazafasha umuturage wese kwinjira mu gihugu cyo muri Afurika ku buryo bworoshye cyane.

Biteganyijwe ko iyi Passport izatangirizwa mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, inama iri kubera mu Rwanda kuva tariki 10 kugeza kuri 18 Nyakanga 2016.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza