Abadepite babajije Minisitiri Biruta impamvu gutura ku mazi mu Rwanda bikomeza kuba ‘sakirirego’

Bamwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda baravuga ko mu Rwanda hakwiye kubaho uburyo bushya bworohereza abantu gutura mu mazi no hafi yayo kuko kuri ngo babona amategeko yo kurengera ibidukikije mu Rwanda akumira abantu gutura ku mazi bigafatwa nka sakirirego (ikosa rikomeye) kandi bishobora no gukorwa mu buryo butabangamiye ibidukikije n’umutungo kamere.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mutarama 2016, ubwo abadepite batoraga itegeko rikuraho ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere kigasimbuzwa ibindi bigo bitatu byigenga.

Muri ibi bigo bitatu bizasimbuzwa ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere, harimo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba mu Rwanda.

Ubwo basuzumaga umushinga w’itegeko rishyiraho iki kigo, abadepite babajije Minisitri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr Vicent Biruta impamvu abanyarwanda batemererwa kubaka hejuru y’amazi no hafi yayo cyane kandi bishobora gukorwa mu buryo bugezweho butangiza umwimerere w’umutungo kamere n’ibidukikije.

Depite Gatabazi J M V yagize ati: “mu bihugu byinshi bituranye n’inyanja, bituranye n’ibiyaga usanga inyubako nk’amahoteli n’amaresitora meza n’ibikorwa by’ubukerarugendo abantu basura biri mu mazi cyangwa ku mazi, ariko mu Rwanda iyo ubonye nk’ikibazo cyabaye i Rubavu aho umuntu yubaka ku mazi bigatera ibibazo birebire, hakiyongeraho ko mu Rwanda mu mitekerereze yacu harimo imyumvire yuko nta muntu wubaka ku mazi, wubaka ku kiyaga nagirango menye iyo myumvire izarangira ryari?”

Yakomeje agira ati: “Niba tumaze kubona ubumenyi n’abantu b’abahanga bo gucunga amazi, tumaze kubona uburyo bwo kubaka mu buryo buteye imbere, tukaba tumaze kubona ko n’umuntu ashobora kubaka mu mazi akubakamo Hoteli, intambwe yindi tuzayitera ryari kugirango abantu bature ku mazi? Rwose gutura ku mazi ahangaha ni sakirirego, umuntu iyo ashatse kubaka inzu nziza cyangwa hoteli nziza ku Kivu muri Metero 10 cyangwa 20 yaba akoze ishyano, ndibaza tuzahindura ryari kugirango ayo mazi abe ubwiza abantu bahature bakurikije imyubakire iteye imbere igezweho?

… Ndagirango menye ni ryari? Hakorwe ubushakashatsi, hakorwe inyigo ariko abantu bature ku mazi kuko no ku isi hose abantu batuye ku mazi ariko mu Rwanda nta muntu ushobora kwegera ku mazi, kuyegera ni icyaha!”

Depite Rukurwabyuma na we yagarutse ku ngingo yo gutura ku mazi no hejuru y’amazi bakaryoherwa n’imibereho myiza y’abantu batuye ku mazi.

Yagize ati: “U Rwanda ni rwiza cyane, iyo ugeze ku Kivu hariya, uribaza uti kuki tutateza imbere aha hantu tukahagira hoteli zubatswe ku buryo bw’icyitegererezo ubona hirya no hino? Tubuze iki?”


Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda

Asubiza aba badepite, Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr Vicent Biruta yavuze ko ibi ari ibintu bishoboka, yavuze ko nubwo hari amategeko ategeka ko umuntu agomba gutura muri metero 50 uvuye ku mazi, ngo haramutse habayeho gutegura ibikorwa bishobora gukurura ba mukerarugendo kandi bigakorwa ku buryo bitabangamiye umutungo kamere, muri iryo tegeko hashyirwaho umwihariko.

Yagize ati: “Gukoresha amazi mu buryo bw’ubukerarugendo no gutura ku mazi nagirango mbabwire ko ubundi gutura neza no gukora ibikorwa byiza by’ubukerarugendo bigomba gukorwa byose mu buryo burambye kandi bubungabunga ibidukikije kugirango tutazahura n’ingaruka zo kuba twarasatiriye amazi”

Yakomeje agira ati:“Buriya itegeko ririnda ibiyaga harimo ingingo ivuga ko Minisitiri ufite umutungo kamere mu nshingano ze ashobora gutanga uruhushya rwihariye ku mishinga y’ubukerarugendo, uwo mwihariko urashoboka ariko nanone ukaba ushingiye ku byagaragajwe byerekana ko bitazabangamira wa mutungo kamere nk’amazi n’inkengero z’ibiyaga”

Agarukaku buryo bishobora kubangama bikozwe mu kajagari, Biruta yabibukije ko hajya gushyirwaho gahunda yo gutura muri metero 50 uvuye ku mazi hari hagaragaye ikibazo cy’uko amazi yo mu Kivu, bigatuma n’urugomero rwa Ntaruka rudatanga amashanyarazi bitewe nuko amazi y’ibiyaga bya Ruhondo ndetse na Burera yari yaragabanyutse ku mpamvu zuko izo metero 50 zitubahirizwaga kandi nyuma bimaze gukosorwa ubu ngo ibintu bimeze neza.

Minisitiri Biruta yavuze ko iyo mishinga iramutse iteguwe neza ikerekana inyigo zerekana ko ayo mazi atazangirika nta cyabuza abashaka kubaka ku mazi kubikora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo