AMIR ntivuga rumwe n’ibigo by’Imari biha inguzanyo umuhinzi bikamwishyuza ku kwezi

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) riravuga ko abakozi b’ibigo by’imari iciriritse bakwiye kujya babanza kumenya abo baha inguzanyo kandi bakabasobanurira neza amabwiriza agenga uburyo bwo kwishyura iyo nguzanyo kuko ngo hari abatezwa cyamunara bitewe nuko batabisobanuriwe mbere.

AMIR iravuga ko kimwe mu bituma abantu baka inguzanyo bakananirwa kuzishyura bagatezwa cyamunara ngo ni ibigo by’Imari biba bitakoze inshingano zabyo neza ngo bosobanurire umuturage uburyo bwo kwishyura mbere yo kumuha inguzanyo.

Ibi ni ibyavuzwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AMIR, Rwema Peter, mu kiganiro yagiranye na MAKURUKI.

Agaruka ku nshingano z’ibigo by’imari, Rwema yagize ati “Dukeneye gukorana na bo tukamenya ibyo bakeneye tukaba aribyo tubaha. Niba dufite umuhinzi uhinga ibirayi mu ruhengeri, muby’ukuri ntabwo ukwiye kumuha inguzanyo ngo umubwire ngo yishyure buri cyumweru kandi ibirayi bitera buri cyumweru”.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo AMIR ivuga ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo Amafaranga agera kuri miliyoni 3,9 z’amadolari agiye gushorwa mu bushakashatsi buzamara igihe cy’imyaka ine aho buzaba bugamije kureba niba Abakiliya babyo bahabwa Serivisi nziza ndetse zigamije gukemura ibibazo nyirizina bafite kandi ntibibashore muri za Cyamunara.

Muri uyu mushinga kandi ngo hazahugurwa abakiliya bayoboka ibyo bigo by’Imari aho bazaba bigishwa uburenganzira bwabo ndetse n’ibigo by’imari bikangurirwe kujya bibanza kuganiriza umukiliya mbere yo kumuha inguzanyo kuko Cyamunara itabamo inyungu haba ku mukiliya, ku kigo cy’Imari ndetse no ku gihugu muri rusange.

Rwema yakomeje agira ati “Abakiliya bakwiye kwigishwa bakaganira n’umukozi wa Banki mbere yo kumuha inguzanyo ntibyumvikana ukuntu umuntu aza akaguza amafaranga yo guhinga ibirayi agahabwa uburyo bwo kwishyura mu kwezi…Navuga ngo ntazishyura kuko ukwezi kumwe kuzarangira adafite icyo yishyura”.

Yavuze ko abakozi b’ibigo by’imari bagomba kugira inama abakiriya babo bakareka gufata inguzanyo mu gihe babona ko batazashobora kuzishyura.

Ati “Ibyo Ni twebwe ibigo by’Imari dufite inshingano zo kubigisha tukababwira tuti ayo mafaranga ufata ntabwo uzabasha kuyishyura”.

Aha kandi yatanze urundi rugero ku buhinzi aho nk’umuhinzi w’inyanya yaka inguzanyo Banki ikamwemerera kwishyura mu mezi 12 mu gihe inyanya zerera amezi atandatu. Ibi ngo na byo ni imikorere kuko ngo ayo mafaranga aba yarayakoresheje n’ibindi bitari mu masezerano y’inguzanyo.

Kuri ubu urwego rw’imari iciriritse mu Rwanda rugizwe n’ibigo binini by’imari iciriritse 13, Imirenge Sacco 416 n’izindi koperative zo kubitsa no kuguriza zisaga 60 aho bivugwa ko muri iki gihe serivisi z’ibyo bigo zigera ku Banyarwanda basaga miliyoni ebyiri.

Mu mwaka wa 2015 muri gicurasi, ibigo by’imari byari bifite amafaranga y’ubwizigame angana na miliyari 87 n’abakiliya basaga miliyoni 2,7.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo