Kwamamaza

MU MAHANGA

Umukobwa w’imyaka 17 yapfuye bari kumusiramura

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umukobwa w’imyaka 17 yapfuye bari kumusiramura

mu mwaka wa 2014 Soheir al-Batea w’imyaka 13 yapfuye bari kumusiramura/Photo internet
Mu gihugu cya Egypt mu ntara ya Coastal Suez haravugwa ifungwa ry’ibitaro byigenga nyuma yo gupfiramo umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 17 wapfuye barimo kumusiramura bizwi nka (female genital mutilation cyangwa FGM) mu ndimi z’amahanga.

Mayar Mohamed Mousa n’impanga ye bagiye muri ibi bitaro byigenga biri muri Suez bagiye kwisiramuza gusa Mousa we ntiyabashije kubirokoka kuko yapfuye iki gikorwa kitarangiye.

Ministiri w’ubuzima muri iki gihugu Lotfi Abdel-Sameeia akaba yatangaje ko umurambo ukiri gukorerwa ibizami ngo hamenyekane icyaba cyarateje uru rupfu.

Abdel-Sameeia yavuze ati: “ twagerageje guhangana n’iki kibazo kandi twabishyizemo imbaraga gusa ntibyari biherutse kubaho. Iki ni ikibazo gikomeye kandi kigomba gucika burundu.”

Ministiri Abdel-Sameeia akaba yavuze ko abayobozi babiri b’ibi bitaro ndetse n’ubabihagarariye bagomba gushyikirizwa ubutabera ku byaha baregwa byo kwica amategeko nkana ndetse no guteza imfu m’urubyiruko.

Ibi bitaro bikaba byari bimaze iminsi byihanangirijwe gukora iki gikorwa kubera ibikoresho bitujuje ubuziranenge ndetse no kutita ku barwayi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango w’abibumbye muri Egypt binubiye iby’urupfu rwa Mousa aho bavuze ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bwa Egypt ndetse n’izindi nzego mu kurengera uburenganzira bw’abakobwa n’abagore birinda ibikorwa byo kubasiramura.

Uyu muryango wongeyeho ko nta dini, umuco cyangwa izindi mpamvu z’ubuzima zemerera umukobwa cyangwa umugore kwisiramuza, Umuryango w’abibumbye ukaba wasabye ko ubuyobozi bw’igihugu bwashyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Uyu muryango kandi wavuze ko 82% by’abagore bisiramuza bikorwa n’abaganga bikorera.

Nubwo abayobozi bo bavuga ko muri Egypt igikorwa cyo kwisiramuza bagifata nk’umuco, Ministiri w’ubuzima avuga ko umubare munini w’ababikora uboneka cyane mu bice by’icyaro aho babarirwa hagati ya 86% na 95%.

Mu bushakashatsi bwakozwe na ministere y’ubuzima muri Egypt buvuga ko kimwe cya kabiri cy’abagore bavuze ko kwisiramuza bisabwa n’idini. Bivuze ko abagore 6 mu 10 bagitekereza ko kwisiramuza byakomeza.

Kwisiramuza bikorerwa abagore ( Female genital mutilation) bikorwa hagamijwe kwirinda ubushake bukabije mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’isuku, gusa abaganga bemeza ko bitera ingaruka mbi k’ubuzima n’imitekerereze bya muntu.

Vivian Fouad, ushinzwe kurwanya isiramurwa ry’abagore muri ministeri y’ubuzima muri Egypt agaragaza ko imfu z’urubyiruko ziterwa ahanini n’abaganga.

Guhera mu mwaka wa 2008, gusiramura abagore byaraciwe muri iki gihugu cya Egypt nubwo hari bake bagifite uwo muco dore ko nyuma yaho biburijwe umuganga umwe ari we wafashwe abikora akaba yarahanishijwe igifungo k’imyaka 2.

Iki gikorwa kikaba kibujijwe mu bihugu by’Afurka ya ruguru aho ufashwe agikorera umukobwa cyangwa umugore ahanishwa igifungo cy’imyaka 2

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano Barashaka kuyindura ibiryo.abanyarwana renka nibibi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza