Kwamamaza

MU MAHANGA

Abanyeshuri bagera ku 7000 birukanywe muri Kaminuza

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Abanyeshuri bagera ku 7000 birukanywe muri Kaminuza

Abanyeshuri bagera ku bihumbi 7 biga ibijyanye n’uburezi muri kaminuza ya Dodoma mu gihugu cya Tanzania birukanwe muri iyi kaminuza kubera ubwumvikane buke hagati ya Leta y’iki gihugu ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza.

Nyuma yo gutangarizwa ku mugaragaro ko birukanywe muri iyi kaminuza ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016, nk’uko BBC ibivuga ngo bahawe amasaha atarenze 6 yo kuba batakibarizwa muri iyo kaminuza.

Impamvu nyamukuru y’iyirukanwa ry’aba banyeshuri, ngo n’iy’uko hari urwandiko Leta yandikiye iyi kaminuza iyereka amakosa ari mu masomo bigisha aba banyeshuri biga uburezi harimo siyansi, imibare n’ikorabuhanga, ibasaba kubihindura, ariko ngo kubera ko ibyo Leta yabasabye batabikoze yahisemo gufunga iri shami ry’uburezi.

Kugeza ubu iki kibazo kiri hagati ya Leta n’ubuyobozi bwa Dodoma ntikirakemuka ndetse ntibinazwi igihe ikibazo kizakemukira ngo aba banyeshuri bagaruke ku ishuri.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza