Zuckerberg ntiyemeranya n’abavuga ko Trump yatsinze amatora kubera Fecebook

Mark Zuckerberg, umuhanga mu gukora porogaramu za mudasobwa ari na we washinze urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yateye utwatsi abavuga ko Facebook yaba yarafashije Trump gutsinda amatora bitewe n’amakuru y’ibinyoma anyuzwa kuri uru rubuga.

Ibi Zuckerberg yabihakanye avuga ko urubuga rwa Facebook rutashyiriweho guhindura ibitekerezo by’abantu mu matora.

Ibi yabitangaje nyuma y’amakuru avuga ko kuba Trump yaransinze amatora byaturutse ku makuru y’ibihuha yakwirakwijwe kuri uru rubuga ariko amenshi akaza avuga nabi Hiraly Clinton kurusha uko yavugaga nabi Donal Trump bari bahanganiye kuyoboza Amerika akaza no kubitorerwa.

Zuckerberg yavuze ko byaba ari ukwibeshya umuntu aramutse avuze ko amakuru y’ibihuha yaba yarahinduye ibitekerezo by’abantu bitabiriye amatora.

Ati: "kubwanjye ndatekereza ko igikerezo cy’uko amakuru y’ibinyoma yo kuri Facebook yaba yaragize ingaruka ku migendekere y’amatora cyaba ari igitekerezo cy’ubuswa, ndatekereza ko byaba ari ukubogama kuvuga ko impamvu nyamukuru yatumye umuntu atora uko yatoye ari amakuru y’ibihuha "

CNN ivuga ko kuri ubu hafi Miliyari ebyiri z’abantu bakoresha Facebook kandi ko mu gihe gito gusa inkuru ishobora guhererekanywa inshuro nyinshi cyane.

Facebook ni yo yonyine ifite ubushobozi bwo kugenzura ibihererekanywa ikamenya niba ari ibyubaka umuryango runaka w’abantu cyangwa ari ibiwusenya. Ibi abantu babiheraho bakavuga ko Facebook itari ikwiye kureka amakuru y’ibinyoma ngo ahererekanywe kandi ari yo ibishinzwe.

Zuckerberg avuga ko intego yari afite ashinga Facebook ari ugufasha abantu gufunguka bakaganira nk’abegeranye.

Zuckerberg yavuze ko yashyizeho uburyo bwo kugenzura amakuru ahererekanywa ariko avuga ko bigoye kugenzura amakuru aturuka kuri za miliyoni nyinshi z’abantu bakoresha Facebook ariko avuga ko urubuga rwe rukiyubaka kandi anavuga ko azakomeza gukora impinduka nziza zishoboka.

Ibi biravugwa mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka Facebook yashinjwe kurwanya Trump kubera amakuru yayikwirakwijweho asa n’amurwanya ndetse bikaza no kuviramo bamwe mu bakozi ba Facebook kwirukanwa mu kazi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo