Kwamamaza

MU MAHANGA

Zimbabwe: Kubikuza birabasaba kurara batonze umurongo kuri Banki

Yanditswe

kuya

na

Editor
Zimbabwe: Kubikuza birabasaba kurara batonze umurongo kuri Banki

Bitewe n’ikibazo cy’ibura ry’amadorari mu gihugu cya Zambabwe, Leta yategetse ko nta muntu wemerewe kubikuza amadorari arenga 50 kandi na yo kuyabona ni intambara ikomeye kuko birasaba kurara batonze umurongo kuri za banki kubera ubwinshi bw’ababikuza kandi amadorali ari make.

Igihugu cya Zimbabwekuri ubu gifite ikibazo kitoroshye cy’ibura ry’amadorali ya Amerika akoreshwa muri iki gihugu aho ngo kuri ubu abaturage basigaye bajya kubikuza bagasangayo imirongo miremire babona bwije bakarara kubikarito batonze umurongo imbere ya za banki kugirango byibuza mu gitondo baze kubaheraho.

Umwe muri abo baturage yabwiye Aljazeera dukesha iyi nkuru ati: “Birababaje, twasize imiryango yacu, turimo kurara muri uyu mwijima, imbeho itumereye nabi, nta nubwo twibuka uko uburiri bwacu bumeze”

Iri bura ry’amadorari riraterwa nuko iki gihugu cyafashe umwanzuro wo gukoresha amadorali ya Amerika gusa kubera ko ay’iki gihugu cyakoreshaga yari yatakaje agaciro ku buryo ndengakamere.

Kuri ubu rero bafite ikibazo ko amadorali ya Amerika yababanye make mu bubiko ari na yo mpamvu bashyizeho umubare ntarengwa bagomba kubikuza ku munsi.

Kuri ubu mu ma banki amwe n’amwe nta muntu wemerewe kubikuza amadorali arenze 50 ($50).

Abenshi mu barara ku ma banki ngo baba bizeye ko byibuze ku munsi ukurikiyeho bari bugerweho bakabasha kubikuza kandi banakeka ko umubare w’ayo bemerewe kubikuza uri buze kwiyongera.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza