Zimbabwe: Igisirikare cyafashe ubutegetsi gifunga Mugabe n’umufasha we

Igisirikarecya Zimbabwe cyafashe ubutegetsi bwa Zimbabwe ku mpamvu kivuga ko ari izo gufata abanyabyaha bakorana na Perezida Robert Mugabe, ngo nibamara kubafata ibintu birasubira uko byari bimeze.

Umuvugizi w’igisirikare cya Zimbawe Maj Gen Sibusizo Moyo nyuma yuko igisirikare cyari kimaze gufata ubutegetsi no gufata radio na televiziyo by’igihugu yatangaje ko umutekano wa Robert Mugabe n’umuryango we urinzwe kandi ko ari mu mahoro.

Maj Gen Sibusizo yatangaje kandi ko igisirikare kiri bukomeze kurinda umutekano w’ibiro by’abayobozi bakuru ndetse na Perezida kugeza barangije umugambi wabo wo gufata abo bitaabanyabyaha bakorana bya hafi na Perezida Robert Mugabe.

Ibi yavuze ko igisirikare cyabikoze kigamije kurengera inyungu z’ubukungu n’imibereho myiza y’abanya-Zimbabwe.

Yaguize ati: "Turashaka kwizeza abaturage ko umukuru w’igihugu cya Zimbabwe akaba n’umugaba mukuru w’igisirikare cya Zimbabwe Robert Mugabe n’umuryango we ari bazima kandi bari mu mahoro kandi umutekano wabo urarinzwe. Tugamije gusa gufata abanyabyaha bamuzengurutse barimo gukora ibyaha bihungabanya ubukungu n’imibereho myiza ya Zimbabwe kugirango tubajyane mu butabera. Nitumara kurangiza umugambi wacu twizeye ko ibintu bisubira mu buryo"

Ikinyamakuru Herald cyaho gikorera muri iki gihugu cyatangaje ko mu bayobozi bakuru batawe muri yombi harimo Minisitiri w’Imari, uw’Uburezi na bamwe mu Bakomiseri bakuru mu ishyaka rya Zanu PF.

Iki kinyamakuru gifatwa nk’icya Leta cyatangaje ko ibyakozwe atari ikimenyetso cyo gufata ubutegetsi.

Mu ijoro ryakeye mu mujyi mukuru Harare humvikanye ibisasu biturika ndetse imodoka za gisirikare zaraye zizenguruka umujyi.

Ibi bibaye mu gihe gito gishize Perezida Mugabe yirukanye uwari Visi Perezida we akaba n’umwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi Zanu PF Emerson Mnangagwa byavugwaga ko ari na we ushobora kumusimbura ku butegetsi.

Kwirukana uyu Visi Perezida ntibyavuzweho rumwe haba mu ngabo za Zimbabwe ndetse n’abaturage kuko byagaragaje ko Mugabe ashaka ko umugore we Grace Mugabe ari we wamusimbura ku butegetsi.

Kugeza ubu, Emerson Mnangagwa ni we wahise afata ubuyobozi bw’ishyaka rya Zanu PF ndetse kuri Twitter y’iri shyaka hariho ubutumwa bugira buti “Uyu munsi ni intangiriro y’ibihe bishya, kandi inshuti “comrade” Mnangagwa azadufasha kugera kuri Zimbabwe nziza kurushaho.”

Kuri ubu kandi wari ukuriye urubyiruko mwishyaka rya Mugabe yatawe muri yombi, Igisirikare ntikiremeza ko cyahiritse ubutegetsi.Televiziyo Na Radio By’igihugu biri gutambutsa indirimbo zitanga ubutumwa bwo guharanira ubwigenge ndetse abongereza baba muri Zimbabwe basabwe kutava mu rugo kandi abaturage benshi bagumye mu mazu yabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo