Kwamamaza

MU MAHANGA

Zimbabwe:Abakozi ba Leta 2 5000 bagiye kubura akazi

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Zimbabwe:Abakozi ba Leta 2 5000 bagiye kubura akazi

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko ishobora gusezerera abakozi bagera ku 25000, mu rwego rwo kugabanya amafaranga agenda ku mishahara y’abakozi.

Ibi bigiye gukorwa mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’ubukungu no guta gaciro kw’ifaranga.

Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Imari Patrick Chinamasa yavuze ko leta isohora 97 % by’amafaranga yinjiza yose akagenda ku mishahara.

Avuga ko ayo mafaranga bashaka kuyagabanya nibura umwaka utaha akagera kuri 75 %.
Umwaka ushize Chimanasa nabwo yatanze icyo cyifuzo ariko cyamaganwa na Guverinoma.

Mu mezi ashize Leta yagiye ikererwa kwishyura imishahara y’abakozi cyane cyane abarimu, abasirikare ndetse n’abaganga.

Uko gukererwa kwishyura kwatumye haduka imyigaragambyo idasanzwe muri Nyakana uyu mwaka.

BBC itangaza ko nibura mu myaka icumi ishize, sosiyete z’ubucuruzi zigera ku bihumbi icumi zafunze imiryango muri Zimbabwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza