Zari ari mu gahinda k’uwahoze ari umugabo we witabye Imana

1

Semwanga (ibumoso) yitabye Imana.Aha ni igihe yari akiri kumwe na Zari

Umunyemari Ivan Semwaga wahoze ari umugabo w’umunyamideri Zari The Bosslady yitabye Imana.

Semwanga w’imyaka 40 yitabye Imana mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo azize indwara y’umutima.

Uyu mugabo ukomoka muri Uganda yari umunyemali ukomeye , akaba yaramenyekanye cyane mu rukundo na Zari ubu usigaye ari umugore w’umuhanzi Diamond Platinumz .

Ivan Semwaga yari amaze iminsi igera kuri 11 mu bitaro bya Steve Biko Academic Hospital i Pretoria mu gihugu cya Afurika y’epfo . Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nkuko tubikesha The Monitor.

Zari mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa instagram yavuze ko abuze umuntu w’ingenzi.

Ati” Imana ikunda ab’ingenzi. Wari uwa’agaciro niyo mpamvu igutwaye vuba, wafashije benshi ndibuka uko wajyaga umbwira uti ubuzima ni buto reka tububemo neza. Iyi ni isaha y’umwijima. Ku bana bawe wabaye intwari, umugabo w’igitangaza. Buri muntu mwabanye azi uwo wari we .Tuzagukumbura, uruhukire mu mahoro.”

Ivan Semwaga yari afitanye abana batatu b’abahungu na Zari. Zari na Semwanga batandukanye mu mwaka 2012 nyuma y’imyaka icumi bari bamaranye.

Nshungu Raoul

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo