Zambiya: Insinzi ya Edgar Lungu mu matora ya Perezida ntivugwaho rumwe

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Zambiya ryajuririye ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yongeye kwegukanwa na Edgar Lungu wari usanzwe ayobora iki gihugu basaba ko ibarura ry’amajwi ryasubirwamo kuko ngo bibwe amajwi.

Ishyaka riharanira iterambere ry’igihugu muri Zambiya (United Party for National Development) ryatangaje ko ibarura ry’amajwi yavuye mu matora yabaye kuwa 11 Kanama 2016 rigomba gusubirwamo kuko ngo ntibemeranya n’ibyayavuyemo.

Edgar Lungu watsindiye aya matora ku kigero cya 50.3% by’amajwi yose y’abatoye ategerejwe kuba arahiririra kongera kuyobora iki gihugu kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kuburizamo ibarura ry’amajwi ubwa kabiri.

Nubwo Perezida Lungu avuga ko azarahira kuri uyu wa kabiri ariko, ngo ibyo avuga bitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko nshinga kuko ngo ryo riteganya ko uwansindiye amatora atagomba kurahira igihe hari abajuririye ibyayavuyemo.

Komisiyo y’amatora muri Zambiya yo ivuga ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Umukandida wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta Hakainde Hichelema, wagize 47,6 ku ijana (47,6%) by’amajwi yose y’abatoye yabwiye BBC ko ari we wari watsinze aya matora akaza kwibwa amajwi bityo akavuga ko ibyo komisiyo y’amatora yatangaje bidahuye n’ubushake bw’abaturage.

Mu gihe Lungu avuga ko azarahira kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo kuburizamo abatanze ubujurire bwabo mu rukiko, urukiko ngo rwahawe ibyumweru bibiri byo kwiga kuri ubwo bujurire.


Hakainde Hichelema ngo ntiyemera ibyavuye mu matora

Hakainde Hichilema w’imyaka 54 yagiye buri nshuro ahakana ibyavuye mu matora kuva muri 2006, uyu mugabo ngo ni umwe mu baherwe bazwi mu rwego rw’abikorera muri Zambiya kuri ubu ngo akaba ashyigikiwe bikomeye n’urubyiruko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo