Zambia iri kwiga uko yakwimurira umurwa mukuru mu kandi gace

1

Igihugu cya Zambia cyatangaje ko kiri kwiga uburyo kizimurira umurwa mukuru wacyo mu kandi gace kubera ubucucike n’umuvundo bisigaye biranga umujyi wa Lusaka.

Minisitiri ushinzwe igenamigambi Lucky Mulusa yavuze ko mu myaka icumi bitazaba bigishoboka gukorera ubucuruzi bushya mu mujyi wa Lusaka.

Yakomeje avuga ko nta yandi mahitamo asigaye uretse kwimurira umujyi ahandi hantu.

Biri kwigwa uko umujyi wakwimurirwa mu karere ka Ngabwe gaherereye rwagati mu gihugu, mu bilometero 120 uvuye i Lusaka.

Icyakora BBC yavuze ko ako gace gakunze kwibasirwa n’imyuzure mu gihe cy’imvura.
Nigeria nayo ni kimwe mu bihugu byimuye umurwa mukuru wabyo, iwuvana Lagos iwushyira Abuja.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo