Kwamamaza

MU MAHANGA

Zambia: Perezida Lungu yasabye abacamanza kwigira kubibera muri Kenya bakamwemerera kwiyamamaza

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Zambia: Perezida Lungu yasabye abacamanza kwigira kubibera muri Kenya bakamwemerera kwiyamamaza

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yabwiye abacamanza ko bakwiye kwitonda mu gihe bafata imyanzuro ishobora kumubuza kwiyamamaza muri 2021 ababwira ko bashobora gutuma igihugu kijya mu bibazo nk’ibyo Kenya imazemo iminsi kubera icyemezo abacamanza bafashe cyo gusubiramo amatora.

Mu gihe Lungu yifuza kwiyamamaza muri manda itaha, Impirimbanyi mu bya Politiki zo ziravuga ko adakwiye kwiyamamaza kuko ari muri manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma yemererwa n’itegeko nshinga.

Aba banyepolitiki bavuga ko imyaka Lungu yategetse kuva muri 2014 nyuma y’urupfu rwa Michael Sata yasimbuye igomba kubarwa nk’iy’ubutegetsi bwa manda ye ya mbere mu gihe Lungu we atayibara nka manda.

Lungu n’abamushyigikiye bavuga ko imyaka yategetse mbere yo gutsinda amatora muri 2016 itabarwa nka manda ye kuko yarangizaga manda y’uwo yasimbuye.

Lungu yavuze ko mu gihe abacamanza bazaba bakemura izi mpaka bagomba kwitonda kuko bashobora gufata icyemezo gishyira ubuzima bw’abanyagihugu mu kaga.

Yagize ati: " Abakora mu bucamanza ndabaha ubutumwa bwo gukora akazi kanyu neza, mukurikize amategeko nta bwoba cyangwa kubogama kandi murebe ku nyungu z’igihugu. Ntimuzigane abo muri Kenya ngo mutekereze ko muzaba muri intwari ari uko mwateje imvururu mu gihugu."

Yavuze ko gusaba abacamanza kwitonda bitagamije kubatera ubwoba ahubwo ngo yashakaga kubagira inama yo kwirinda kugwa mu ikosa ryakoreka igihugu bibwira ko bashaka kwamamara nk’abacamanza b’ibihangange.

Yakomeje agira ati: "Abantu barimo kugenda bavuga ko inkiko za Zambia zikwiye kwigana/ gukopera ibyo abacamanza bo muri Kenya bakoze, bakavuga ko inkiko za Zambia zizaba zikoze iby’ubwenge nizibigana, ariko murebe ibirimo kubera muri Kenya! Ndifuza ko n’inkiko za Zambia zireba ibirimo kuberayo. Ntibakwiye kwitwara nk’abatavuka ku mugabane wa Afurika. Icyo navuga ni uko niteguye kwiyamamaza muri 2021 mu gihe ishyaka ryange ryazaba rimpisemo"

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza