Zambia:Inkongi z’umuriro zigiye gutuma Perezida atangiza ibihe bidasanzwe mu gihugu

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yavuze ko ashobora gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu nyuma y’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasiye ibikorwa bitandukanye .

Kuri uyu wa Kabiri nibwo isoko rikuru rya Lusaka ryafashwe n’inkongi y’umuriro.Byabaye nyuma y’izindi nkongi zari zimaze iminsi zibasira inyubako za Leta, amaduka n’ibindi.

Lungu yavuze ko hashobora kuba hari ababyihishe inyuma, atangaza ko agiye kugira icyo akora ngo abo badashaka ko igihugu kiyoborwa babiryozwe.

Ikinyamakuru Jeunafrique cyatangaje ko Lungu ashobora gutangaza ibihe bidasanzwe nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga kugirango abakekwa bahigwe.Icyemezo cyo gutangaza ibihe bidasanzwe muri Zambia kigomba guhabwa umugisha n’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubutegetsi bwa Lungu bumaze igihe buhanganye n’abatavuga rumwe na we, bamushinja gushaka gutegekesha igitugu.

Hakainde Hichilema, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi umaze gutsindwa ku mwanya w’Umukuru w’igihugu inshuro eshanu, ari mu buroko azira kwitambika imodoka zitwaye Edgar Lungu.

Hakainde yafunzwe ataremera ko Lungu ari Perezida, nubwo banahanganye mu matora aherutse muri Kanama 2016 agatsindwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo