Kwamamaza

MU MAHANGA

Umukobwa yiyahuye nyuma yo kumenya ko yaryamanye na se umubyara

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umukobwa yiyahuye nyuma yo kumenya ko yaryamanye na se umubyara

Se n’umwana we mu buriri

Umukobwa uzwi ku mazina ya Sthabile Mkhwanazi yapfuye yiyahuye amaze kumenya ko umugabo basangiye bakanararana muri hotel ari se umubyara wari waramutanye na nyina akiri muto.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Muzansistories.com aravuga ko mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu gace ka Mpumalanga, ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016 Sthabile Mkhwanazi w’imyaka 23 yapfuye yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugabo bararanye muri hotel ari se umubyara bakaba batari baziranye.

Uyu mukobwa yakuze arerwa n’umubyeyi umwe gusa ari we nyina, aho mu gukura kwe atigeze abona se umubyara.

Nyina w’uyu mukobwa ashinja umugabo we ubwicanyi ndetse akanamushinja kuba atarigeze yuzuza inshingano ze zo kumufasha kurera uwo mwana w’umukobwa mu gihe bari bakimara kumubyara akanongeraho ko ibi byose ari byo byatumye haba amahano nkariya.

Nyina w’uyu mukobwa kandi yakomeje avuga ko Sthabile atigeze amenya se kuko yari yarataye uyu mugore bakimara kubayarana uyu mwana w’umukobwa.

Uyu mukobwa na se umubyara bombi bahuye ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016 bahurira mu kabyiniro gusa nta n’umwe muri bo wamenye ko bahuje amaraso.

Nyuma yo guhura bagasangira baje kumvikana ko bagomba kuryamana, bakodesha icyumba aho hafi. Mu rukerera batahanye ni bwo bahuye na nyina w’uyu mukobwa ahita amenya uyu mugabo we Mkhwanazi.

Nyuma y’uko uyu mukobwa yari amaze kumenya ko uwo baryamanye ari se ni bwo yananiwe kubyakira ahita afata icyemezo cyo kwiyahura.

Ubuyobozi bwo muri aka gace bukaba bwaravuze ko aya mahano atari ubwa mbere abaye muri Afurika y’Epfo kuko no muri 2011 hagaragaye andi mahano aho umusore yakundanye na mushiki we mu gihe kigera ku myaka 5 bakaza no kubyarana umwana gusa bakaba baramenye ko bavukana mu gihe barimo bitegura kubana byemewe n’amategeko.

Aba bombi ngo bari barakuriye mu duce dutandukanye baza guhurira mu ishuli bigagamo birangira bakundanye.

Abahanga mu bijyanye n’imikorere y’umubiri bavuga ko hari amahirwe menshi yo gukururana byihuse (attraction) ku bantu bafitanye amasano mu gihe bahuye bataziranye bakaba baryamana mu gihe cya vuba. Uku gukururana kwihuse kugaragara hagati y’abantu bahuje ababyeyi, bahuje umubyeyi umwe, umukobwa na se ndetse n’ababyara.

IBITEKEREZO

  • Muhamudu Hassan Yanditse:

    Uriya mukobwa yihoyubusa, ntiyarabizi gusa yananiwe kuganira, ark ibyo yakoze nibyubugwari

  • Hunter patrick Yanditse:

    birababaje

  • nsabimana fidele castro Yanditse:

    Nagahomamunwa pe isi irarimbutse naha yezu nanyina

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza