Kwamamaza

MU MAHANGA

Yemen: Umwana umwe mu minota icumi apfa yishwe n’inzara

Yanditswe

kuya

Yemen: Umwana umwe mu minota icumi apfa yishwe n’inzara

Mu gihe abaturage bo mu bihugu by’abayisilamu bari mu gisibo cya ramazani, Abaturage bagera kuri Miliyoni 17 bo muri Yemen bugarijwe n’inzara ikomeye ndetse UNICEF iratangaza ko umuntu umwe mu minota icumi apfa azize inzara.

Yemen n’igihugu gituwe n’umubare mu nini waba Islam giherereye ku mugabane wa Aziya, muri iyi minsi y’igifungo, abasilamu baba bakeneye kurya ibyo kurya bihagije bibafasha kumererwa neza nyuma y’amasaha bamara batarya.

Inkuru dukesha Aljazeera iravugako igihugu cya Yemen cyo kiri mu cyo ONU yise “largest humanitarian crisis” ugenekereje mu kinyarwanda ni ’ikiza gikuru ku kiremwa muntu.’

Uyu ni umwaka wa gatatu iki gihugu kigeze mu kwezi kwa Ramadhan abaturage bacyo badafite ibyo kurya bihagije bituma bakomeza kubaho.

Abaturage bagera kuri milliyoni 17 bari guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, Ibyegeranyo by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana byerekanye ko umwana umwe buri minota icumi apfa azize inzara.

Abaturage b’iki gihugu baravuga ko kubera intamabara imaze iminsi muri iki gihugu, ibiciro byazamutse ndetse ibura ry’amazi rikiyongera bakaba batangiye gufatwa n’indwara zituruka ku mwanda nka Korera imaze gufata abasaga 29,000.

Kuri ubu Imiryango mpuzamahanga yita ku mbabare irimo gutanga ibiribwa kubakene bo muri iki gihugu riko nubundi hari benshi bitageraho.

Yemen iri mu bibazo by’intambara guhera mu mwaka wa 2015

Nshungu Raoul

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza