Kwamamaza

MU MAHANGA

Yemen: Leta iratabariza abaturage bayo bugarijwe n’icyorezo cya korera

Yanditswe

kuya

Yemen: Leta iratabariza abaturage bayo bugarijwe n’icyorezo cya korera

Abayobozi ba Yemen baratabaza isi n’imiryango mpuzamahanga basaba ubufasha kubera icyorezo cya korera cyugarije abaturage bicyo gihugu

Minisiteri y’ubuzima muri yemen mu itangazo yashyize ahagaragara ivuga ko ubu iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abagera ku 115 mu gihe cy’ibyumweru bibiri naho abarenga 8,500 bo mu ntara 14 bakaba bakekwaho iyi ndwara.

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge urahamagarira abaturage b’iki gihugu cyugarijwe n’intambara kwita ku isuku yabo cyane kuko iki cyorezo gifite umuvuduko udasanzwe mu gukwirakwira mu gihugu.

France 24 yatangaje ko uretse abamaze gupfa, ngo hari abandi barenga 50 bimaze kwemezwa ko bafashwe n’iki cyorezo.

Ibikorwa emezo cy’ubuvuzi muri iki gihugu byangijwe n’intambara zihora ari urudaca muri iki gihugu zimaze guhitana abasaga 10,000 n’abandi babarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda na byo byarangiritse ku buryo kugera kuri bamwe muri abo bobarwayi bigoranye.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima watangaje ko abaturage barenga miliyono 7 batuye muri iki gihugu bugarijwe n’iki kibazo cyo kuba bakwanduzwa iki cyorezo.

Iki gihugu gishyirwa mu bihugu byugarijwe n’ibibazo by’ubuzima kurusha ibindi ku isi birimo Syria, Sudani y’Epfo, Nigeria naIraq.

Raoul D.Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza