Yelusalemu: Imva ya Yesu yafunguwe bwa mbere nyuma y’imyaka isaga 1,500 (Videwo)

4

Iyi ni ifoto y’imva ya Yesu

Imva iri mu rutare abakirisitu bemera ko ari rwo Yesu Kirisitu yashyinguwemo i Yelusalemu yafunguwe bwa mbere nyuma y’ibinyejana byinshi ikinze.

Iyo mva ngo yafunguwe ubwo hatangizwaga umushinga wo kuvugurura inzu ifatwa nk’ahantu hera (urusengero) yitwa Holy Sepulchre izengurutse iyo mva. Iyi mva ngo yari imaze imyaka igera ku 1555 ifunze nta kintu kiyikorwaho.

Nkuko ikinyamakuru National Geographic.com, kimwe mu bateye inkunga uyu mushinga wo kuvugurura inyubako irimo imva ya Yesu kibitangaza, iyi mva ngo yari ikingishijwe urutare rubengerana rwasimbujwe urutare rw’umwimerere rwakingishijwe iyi mva nyuma yo gushyinguramo Yesu.

Itsinda ry’aba tekinisiye bo muri kaminuza ya Athens mu Bugiriki ngo basanze bagomba guhera mu gice cyo munsi y’ubutaka (cave) cy’iyo nzu kugira ngo imirimo yo kuvugurura iyo nzu igende neza bityo ngo byanabasabye gufungura inva ya Yesu iri muri iyo nzu.

Iri tsinda ry’aba bagiriki ni bo bantu ba mbere bazwi bafunguye iyo mva.

Nkuko bamwe mu nzobere muri tewolojiya babivuga, ngo Yesu ni umuntu wabayeho wavukiye i Betelehemu (ahitwa Palestine muri iki gihe) ndetse akaza gupfira mu isi.

Mu mwaka wa 326, umwami Constantine ( umwami wa mbere w’ingoma y’Abaroma) yohereje nyina witwaga Helena nk’intumwa ajya i Yelusalemu abaturage baho bamwereka imva ya Yesu.

Icyo gihe ngo ni bwo umwami Constatine yubatse inzu hejuru y’iyo mva yiswe Holy Edicule ari yo yifitemo urusengero rwitwa Holy Sepulchre ruri hejuru y’imva ya Yesu. Imirimo ya nyuma yo kubaka iyo nzu ngo yarangiye mu mwaka wa 1,800.

Mu 1958, Itorero rya Orthodox b’Abagiriki, Kiliziya Gaturika, n’itorero ry’aba Orthodox b’abanya Armenia bemeranyijwe ko iyo nzu ikeneye kuvugururwa ariko hari hashize imyaka isaga 50 bataremeranywa ku buryo bizakorwa n’ingengo y’imari bigomba gutwara.

Ikinyamakuru National Geographic cyatangaje ko uyu mushinga uzatwara asaga Miliyoni enye z’amadorari ya Amerika.

Kanda hano urebe videwo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Nanjye ndemera ko Yesu ari umuntu ntabwo ari Imana yigize umuntu rwose ndi umugabo wo kubihamya.!

Tanga Igitekerezo